Leta ya RDC ihamya ko ibiganiro bya Doha bigamije ‘kwica AFC/M23’
Kinshasa – Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar bigamije kurimbura burundu ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice binini byo mu burasirazuba bw’igihugu. Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze muri gahunda “Kivu na Biso” ya televiziyo ya leta (RTNC) ko nta mategeko yemeza…
