Australie: Meta, TikTok na Snapchat byemeye by’amaburakindi gukumira abari munsi y’imyaka 16
Imbuga nkoranyambaga Meta, TikTok na Snapchat zemeye kubahiriza itegeko rishya rya Australie rikumira abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo zagaragaje ko zitemeranya n’iri tegeko. Iri tegeko rizatangira gukurikizwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, rikaba risaba izi sosiyete gukumira abakoresha bafite imyaka iri munsi ya 16, cyangwa zikacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni…
