Kazungu Denis wishe abakobwa arasaba kugabanyirizwa igihano

Kuri uyu wa kane, Kazungu Denis yaburaye mu bujurire bwe asaba ko yagabanyirizwa igihano cya burundu yari yarahawe atanga impamvu nyoroshyacyaha y’uko yaburanye yemera icyaha kandi ko ari nawe watanze amakuru y’ibanze. Inkuru dukesha Inyarwanda ivuga ko yaganiriye n’umunyamakuru akaba n’umunyamategeko, Nisingizwe Alain Jean Baptiste wa RBA yasobanuye ko mu nkiko n’amategeko muri rusange hari…

Soma inkuru yose

Ikubuga k’indege cya Bugesera cyagenewe akayabo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi…

Soma inkuru yose

Burundi: Barasaba ko amatora yasubirwamo

Mu minsi ishize nibwo Abarundi bitabiriye amatora ya perezida aho yasize uwa hoze ari umukuru w’iki gihugu yongeye kuba perezida, n’ubwo ibyavuye mu matora bitemeranywaho n’impande zigiye zitandukanye. Impande zitemera ibyavuye mu matora zivuga ko aya matora atabaye muri demokarasi ndetse no mu bwisanzure. Ishyaka CENI ryamaganye ryivuye inyuma ibyavuye mu matora aho mwitangazo ryasohowe…

Soma inkuru yose

Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu. Yavuze ko mu…

Soma inkuru yose

Impamvu 5 zatuma Whatsapp yawe ifungwa burundu

Ese nimero yawe ya Whatsapp yaba yarigeze gufungwa na Whatsapp ku buryo utakongera kuyikoresha? Soma iyi nkuru usobanukirwe impamvu. Ubusanzwe iyo nimero yawe ya Whatsapp yahagaritswe, ufungura Whatsapp aho kubona ibiganiro wagiranye n’inshuti n’abavandimwe ukabona message ikubwira ko utemerewe gukoresha Whatsapp. Iyo message iba igira iti: “This account can no longer use WhatsApp” Tugenekereje mu…

Soma inkuru yose

Kigali: Mu bishanga hagiye kubakwa inzira zifite kilometero zisaga 58

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ibishanga 5 birimo gutanywa mu Mujyi wa Kigali, bizashyirwamo inzira za kilometero 58,5 zagenewe abanyamaguru n’abagendera ku magare, hagamijwe guteza imbere imyidagaduro n’imikino mu Murwa Mukuru Kigali. Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, yagaragaje ko inzira…

Soma inkuru yose

Kigali: Polisi yataye muri yombi abakoraga ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), muri iki cyumweru yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bagabo umwe ufite imyaka 53…

Soma inkuru yose

UR-CAVM abanyeshuri banze gukora ibizamini

Nyuma y’uko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuhinzi Bugezweho (Agriculture engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) riri i Busogo, banze gukora ikizamini kubera kutajyanwa mu rugendoshuri, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko byatewe n’uko banze kujya aho bari batoranyirijwe. Icyo kibazo cy’abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukorana ubukwe n’umukobwa yihebeye.   Kuri ubu Diamond Platnumz afite imyaka 35. Kugeza ubu uyu mugabo ni umubyeyi w’abana 5 yabyaranye n’abagore 3 batandukanye. Abicishije ku mbugankoranyambaga Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukora ubukwe aho yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko yagiye aca mu…

Soma inkuru yose

Qatar n’u Rwanda bongeye kuganira ku gukemura ibibazo bya DRC

U Rwanda rwongeye guhurira na Qatar mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane no gukemura ibibazo by’umutekano birangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigira ingaruka ku Karere k’Ibiyaga Bigari. Ni biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Sheikh…

Soma inkuru yose

Kwita Izina abana b’ingagi byasubukuwe

Igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20, cyari cyarasubitswe cyasubukuwe, kizaba ku wa 5 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe n’abategura uyu muhango kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2025.  Uyu ni umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi, ugamije kwishimira uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga ibidukikije. Uwo muhango biteganyijwe ko uzabera muri…

Soma inkuru yose

M23/AFC yahaye gasopo ingabo z’Abarundi

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru mu Mujyi wa Goma, cyagarutse ku ishusho rusange y’ibice M23 imaze gufata kuva…

Soma inkuru yose