Papa Sava yamurikiye abakunzi be filime “What a Day”

Papa Sava

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yamuritse filime nshya yise “What a Day”, mu birori yaraye akoze byo kwizihiza imyaka 30 amaze akora ubuhanzi.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026 kuri Mundi Center.

Byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo ibyamamare muri Sinema y’u Rwanda, aho bari baje gushyigikira Papa Sava muri iki gikorwa cyo kumwizihiza.

Abitabiriye b’amazina azwi barimo: Bwiza,  Kanyombya, Bamenya, Killaman, Dogiteri Nsabi, Rufonsina, Madederi, Clapton Kibonge, umunyamakuru Egidie Bibio, n’abandi benshi.

Abitabiriye uyu mugoroba batangiye kugera kuri Mundi Center, ahagana ku isaa 18h00 z’umugoroba, babanza kunyura ku itapi itukura bafata amafoto y’urwibutso na Niyitegeka Gratien.

Ahagana ku isaa 20h00 zuzuye nibwo Mustapha Kiddo wari  umusangiza w’amagambo, yakiriye abari bitabiriye, aboneraho guha ikaze Papa Sava.

Uyu munyabigwi muri Sinema yafashe igihe kigera ku isaaha imwe asusurutsa abitabiriye iki gitaramo ibizwi nka [One man Show].

Mbere yo kuva ku rubyiniro ahagana ku isaa 21h00 z’umugoroba , Mustapha Kiddo wari uyoboye ibi birori yaje guhamagara abakinnyi ba filime ya Papa Sava maze bagenera impano umukoresha wabo Papa Sava.

Mu ijambo ryavuzwe n’umukinnyi wa filime ya Papa Sava witwamo Marigarita, wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye byimazeyo Papa Sava, ku bw’umutima udasanzwe yaberetse ndetse n’indangagaciro zirimo gukora cyane yabatoje.

Ati ” Uri urugero rwiza rw’umuntu watemye igiti abantu bakazana amashoka ukabemerera bose amaziko yabo akaka, aba bantu bose ureba hano amaziko yabo araka ku bwawe.

Tugushimiye urugamba warwanye mu myaka 30, tugushimiye ubudasa washyizemo ugakora papa sava, uri intwari yacu , ntabwo usanzwe , ntabwo twabona icyo tugutura.”

Aba bakinnyi bashyikirije Papa Sava impano y’igikombe mu rwego rwo kumushimira ku musanzu we mu guteza imbere Sinema Nyarwanda.

Nyuma yo gushimira Papa Sava hakurikiyeho igikorwa cyo kwerekana filime nshya yashyize hanze yise ‘What a Day’, ifite iminota 128, ikaba ikinnye mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko ifite amagambo yiyandika “Subtitles” mu Cyongereza.

Nyuma yo kwerekana iyi filime Papa Sava yaje kugaruka ku rubyiniro maze ahamagara abayigizemo uruhare bose , barimo abakinnyi, abakoze mu bya tekinike, n’abandi bose bagize uruhare kugirango iyi filime itunganywe, maze abashimira imbere y’imbaga y’abitabiriye iki gitaramo.

Mu ijambo rye Papa Sava yavuze ko intego ya mbere yo gukora iyi filime yagirango yerekane ko u Rwanda rufite abakinnyi ba filime bashoboye kandi bakiri bato.

Ati ” What a Day wari umushinga nifuzaga ko nagaragaza ko dufite abana bato bashobora gukora ibintu birenze, kuko twe turimo gusaza tuvamo.”

Papa Sava yavuze ko ikorwa ry’iyi filime ritari ryoroshye kuko ibikorwa byo kuyikina byakozwe mu minsi icyenda batangiraga mu gitondo kare bagataha nimunsi.

Yabwiye abakunzi ba filime Nyarwanda ko abafitiye uruhisho, kuko afite indi filime ye irangira yise “Amezi 5”, ateganya gusohora mu minsi iri imbere ikazaba ifite umwihariko wayo nkuko abantu babonye ‘What a Day’.

Tariki ya 01 Gashyantare 2026, iyi filime nshya izerekanwa kuri shene ya Zacu Tv kuri Canal +, ndetse Papa Sava ateganya kuyerekana mu maserukiramuco Mpuzamahanga yo kwerekana filime arimo Cannes Film Festival, Doha Film Festival, n’ayandi .

Mu rwego rwo kongerera agaciro iyi filime kugirango ibe yabasha kwegukana ibihembo muri ayo maserukiramuco, ntabwo ‘What a Day’ izerekanwa ku rubuga rwa YouTube.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *