Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Abdel Fattah wa Misiri
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri,Amb Mohamed El-Shenawy, yatangaje ko iki kiganiro cyabaye ku wa 17 Mata 2025, aho abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku buryo butandukanye bwo kongerara imbaraga ubutwererane mu mishinga bifatanyije mu nzego zinyuranye.
Amb. Mohamed El-Shenawy yongeyeho ko Perezida El-Sisi na Perezida Kagame baganiriye no ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu bibarizwa mu cyogogo cya Nil.
Ubwo butwererane bugamije kugera ku nyungu zihuriweho n’ibyo bihugu bifitanye isano n’uruzi rwa Nil, binyuze mu mikoranire no kwiyemeza kwa buri gihugu mu kubungabunga urwo ruzi rwisuka mu Nyanja ya Méditerranée.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku miterere y’umutekano muri Afurika yo hagati, hibandwa cyane kugera ngamba zo guharanira kugarura amahoro arambye Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Sisi yashimangiye ko Misiri yiyemeje gushyigikira gahunda zose z’Akarere ndetse na Mpuzamahanga zigamije kugarura amahoro mu Karere no kugera ku gisubizo cya Politiki kigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye.
Ibyo bisubizo bya Politiki bibarizwamo ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe n’Umuryangi w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo.