Perezida Kagame yibukije ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’umutekano wayo

Yisangize abandi

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwishingikiriza ku bandi mu gukemura ibibazo by’umutekano, kuko bifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubyikemurira.

Yabivugiye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yabereye i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abahagarariye ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi ku Isi.

Perezida Kagame yashimye abitabiriye iyi nama, agaragaza ko mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera hirya no hino, ingabo z’Afurika zigomba gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo birambye.

Yagize ati:

“Afurika iracyari umugabane ufite intambara nyinshi kurusha ahandi hose. Kugira ngo ibi bikemuke bisaba ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu. Ntidukwiye gutegereza ko abandi badukemurira ibibazo, dufite ubushobozi bwo kubyikemurira.”

Yakomeje avuga ko ingabo z’Afurika ziteguye gukorana binyuze mu miryango y’uturere n’umugabane muri rusange, asaba abagaba b’ingabo bari bateraniye i Kigali gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Yibukije ko ingabo zirwanira ku butaka ari zo ziza ku isonga mu kurinda umutekano:

“Muri ibi bihe bikomeye, ingabo zirwanira ku butaka ni zo za mbere zijya ku rugamba kandi ni zo zisigara ku murongo kugeza ku munota wa nyuma. Ubunyamwuga n’ubwitonzi byazo ni byo bituma habaho intsinzi.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ntambara nshya zishingiye ku ikoranabuhanga, nko guhangana n’ibitero byo kuri murandasi (cyberattacks) n’amakuru y’ibinyoma, avuga ko nazo zigomba gufatwaho nk’ingaruka zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe n’intambara zisanzwe.

“Uburyo intambara zikorwa bushobora guhinduka, ariko ihame risigara rimwe: imbaraga zacu ziri mu bufatanye. Uyu munsi ubwigenge ntibupimwa gusa mu mipaka, ahubwo bupimwa no mu bushobozi bwo guhitamo abo dukorana hashingiwe ku nyungu zacu.”

Yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati y’ingabo n’abasivile ari ingenzi, kuko ingabo zikorana n’abaturage kandi zigomba kubagaragariza ko zibazirikana:

“Imyitwarire n’ubunyamwuga mwerekana ni byo bituma abaturage babona cyangwa batabona icyizere mu gisirikare cyabo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yashimye ibihugu byitabiriye iyi nama, avuga ko kuyibera mu Rwanda bigaragaza uruhare rw’igihugu mu guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare.

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka, Gen. Pierre Schill, nawe yashimangiye ko ubufatanye ari bwo musingi w’umutekano urambye:

“Turimo gukomeza kubaka ubufatanye butubereye twese, bugamije amahoro n’umutekano ushingiye ku kumvikana no kubahana.”

Yashimiye kandi u Rwanda uburyo rwateguye neza iyi nama, avuga ko igamije kuba urubuga rwo gusangira ubunararibonye n’ibitekerezo ku ruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka mu miyoborere y’umutekano ku isi.

Iyi nama, yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabereye mu Bufaransa mu 2024, izasozwa ku wa 22 Ukwakira 2025, abitabiriye basure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bazasobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *