Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yamenye impanuka yabereye mu muhanda uva Kampala ujya Gulu, igahitana abantu 63. Yategetse ko buri muryango wabuze umuntu muri iyi mpanuka uhabwa miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda, mu gihe uwakomerekejwe ahabwa miliyoni 1 z’Amashilingi.
Impanuka yabaye ku ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu gice cya Kitaleba mu Karere ka Kiryandongo, ubwo bisi ebyiri z’abantu, ikamyo, n’imodoka ya Toyota Land Cruiser bagonganye.
Nk’uko Polisi ibivuga:
- Bisi ya Isuzu ya Nile Star Company (purake UBF 631X) yavuye i Kampala yerekeza Arua, ubwo yageragezaga kunyura ku ikamyo yari ifite purake UBK647C.
- Indi bisi ya Isuzu ya Planet Company (purake UAM 045V) yavuye Adjumani yerekeza i Kampala, yagerageje kunyura ku Toyota Land Cruiser (purake CGO2532A), ariko birayinanira, bigateza impanuka.
Polisi ivuga ko abashoferi b’izo modoka batashoboye kugenzura ibinyabiziga neza, bikaba aribyo byateje impanuka yishe abantu benshi kandi ikomeretsa abandi. Abakomeretse n’abitabye Imana bajyanwe mu Bitaro bya Kiryandongo.
Perezida Museveni yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba abakoresha imihanda kwitonda kugira ngo impanuka nk’izi ntizongere kubaho. Yagize ati:
“Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi nifuriza abakomeretse gukira vuba. Nasabye guha imiryango yabuze umuntu miliyoni 5 z’Amashilingi, na miliyoni 1 ku bakomeretse.”
Raporo y’umutekano wo mu muhanda muri Uganda yerekana ko mu 2024 habaye impanuka 25.107, bingana n’inyongera ya 6,4% ugereranyije n’umwaka wa 2023. Abakomerekeye cyangwa abapfiriye muri izo mpanuka bari 25.808, ugereranyije na 24.728 mu 2023, bingana n’iyongera ya 4,4%.
Impamvu nyamukuru zagaragaye harimo impanuka nyinshi mu masaha ya nimugoroba no mu ijoro, by’umwihariko hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na Saa Moya n’iminota 59 z’ijoro.


