Rayon Sport igiye kugarura Bakame nk’umunyezamu

Yisangize abandi

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wabaye umunyezamu ukomeye muri Rayon Sports, yongeye kuyisubiramo nk’umutoza w’abanyezamu mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka igerageza kureba uko izitwara neza mu mwaka utaha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup.

Muri iyi myiteguro harimo no gusinyisha abatoza bashya, aho nyuma ya Afahmia Lotfi uzaba ari Umutoza Mukuru w’iyi kipe, hasinyishijwe Ndayishimiye Eric ’Bakame’ uzafasha abanyezamu.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ibiganiro “byarangiye”.

Kuva mu 2023, Ndayishimiye yari ari muri Bugesera FC, nyuma yo kuyijyamo nk’umukinnyi akaza guhagarika gukina, ahubwo agahabwa akazi ko kuyibera umutoza w’abanyezamu.

Ubwo umwaka ushize warimo ugana ku musozo, Bugesera FC yiteguraga guhura na Rayon Sports FC ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League, iramuhagarika mu rwego rwo kuwitegura neza.

Uyu mutoza wasimbuye Mazimpaka André muri Rayon Sports, yayiherukagamo mu 2018 ubwo yahavaga ari umukinnyi yerekeje muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu yandi makipe yakiniye harimo AS Kigali, Police FC, APR FC, Tusker, Atraco FC.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *