RGB yafunze itorero rya KABANDA Julliene uherutse kwibasirwa kuri X

Share this post

Mu munsi ishize KABANDA Julliene yibasiwe n’uwitwa Bakame kuri X. Aho yamureze kwigisha ibinyoma ndetse n’ububeshyi, akimara gushyira ubu butumwa bwe kuri X yahise yandika ubundi buvuguruza ubu yanditse mbere, ndetse anasaba imbabazi kubera gutangaza ibinyoma.

Kuri ubu, inkuru dukesha Igihe ivuga ko idini KABANDA Julliene yashinze rya Grace room ryamaze gufungwa n’ikigo cya RGB.

Kubera iki ryafunzwe?

RGB ivuga ko iri dini rikora ibinyuranye n’ibyo ryandikishije. RGB ikomeza ivuga ko imiryango yose yanditswe, isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru yagaragajwe mu gihe cy’iyandikwa.

RGB iti:
imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango. Igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa kizakomeza mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere”.

Uru rusengero rumaze iminsi rikora ibiterane bitandukanye.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *