Polisi y’u Rwanda iratangaza ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Scania yari yabuze feri yagonze izindi modoka zirimo Coaster itwara abagenzi, bituma hakomereka abantu 12 mu gihe undi umwe yitabye Imana.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025 ibera mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko mu Kabuga ka Musha mu rugabano rw’imirenge ya Musha na Gahengeri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye imodoka nini yo mu bwoko bwa Scania.
Yagize ati “Ahagana saa yine ni bwo imodoka nini yagexe mu makorosi yo mu Kabuga ka Musha, umushoferi ananirwa kuringaniza neza umuvuduko, yahise agonga imodoka eshatu zirimo ivatiri n’indi modoka ndetse anagonga coaster yari irimo abagenzi, yayigonze ayiturutse inyuma bituma ita umuhanda iragenda igonga ibiti.’’
Yakomeje agira ati “ Abantu 12 bahise bakomereka barimo umwe wakomeretse mu buryo bukomeye, undi umwe rero yahise yitaba Imana. Icyateye impanuka twavuga ko ari ukunanirwa kuringaniza umuvuduko k’umushoferi, hariya hantu ni ahantu hamanuka cyane.’’
SP Kayigi yasabye abatwara imodoka bose kwirinda gukorera ku jisho no gucunga ahari Abapolisi cyangwa camera, ubundi bakiruka cyane, yavuze ko gukumira impanuka bireba buri wese cyane cyane umuntu uwo ariwe wese ukoresha ikinyabiziga.
Ati “Abashoferi nibareke gucunganwa n’abapolisi cyangwa se camera, buri wese natware imodoka yumva ko gukumira impanuka ari inshingano ze, iyo utwariye ku muvuduko wo hejuru ushobora guteza impanuka buri wese nabigire ibye kuko kuko impanuka ishobora kubaho igihe icyo aricyo cyose.’’
Kuri ubu abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana aho abakomeretse byoroheje bavuwe bagahita bataha, mu gihe abanda bakitabwaho n’abaganga.