Abakunzi ba Filime bashyizwe igorora! Abategura filime ya Squid Game batangaje ko bagiye gushyira hanze igice cya 3, kuri uyu wa 27-Kamena-2025, batangaje ko iyo filime izaca live kuri Netflix saa sita za manywa. Iki ni igice kizaba gifite uduce 6.
Iyi ni filime yakozwe n’Abanyekorea ikaba yarigaruriye imitima ya benshi ku Isi mu mwaka wa 2021 ubwo yatangiraga. Ni filime igaragaramo itsinda ry’abantu bafite amadeni bemera gukina imikino y’abana kugira ngo batsindire ibihembo.
Muri iki gice, bitangirira nyuma y’uko Gi-hun (Lee Jung-jae) yongeye kwijandika mu mukino aho yifuzaga gushyirahanze abateguye uyu mukino ndetse no kuburizamo ibikorwa.
Twibukiranye:
Igice cya 2 cyarangiye nabi, aho Gi-hun yashishikarizaga abakinnyi gukora impinduramatwara, nubwo nyuma aza kugambanirwa na Front Man, bikaza kugaragara ko ariwe mukinnyi wa 001. Igice cya 3 kizerekana ingaruka mu kibuga rya Gi-hun ndetse nizamurwa rya Front Man wakinnye ari Lee Byung-hun, wongera kwigarurira umukino mu buryo bubi cyane.
Uwakoze iyi Filime Hwana Dong-hyuk aherutse kubwira ikinyamakuru Variety ko yifuza ko iki gice cyaba icya nyuma. Yagize ati:
“Ntabwo nigeze ntekereza ko nzakora igice cya 1 cyangwa 3, gutunganya iyi Filime byarangoye cyane, ibaze ko nakutse amenyo 9 yose”.
Nubwo iyi filime yamugoye cyane haba mu buryo bufatika ndetse n’ubwonko, Hwana yijeje abantu ko iki igice cya nyuma k’iyi filime kizasiga amateka Kandi ko kitazibagirana ku Isi hose.