
U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro
Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…