
Menya by’inshi ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga
Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 12.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga urimo gufata ibikumwe n’imboni, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Mu yandi makuru azagaragara kuri iyo ndangamuntu, hazaba harimo izina rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo bashakanye (abaye ahari), nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo…