Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House ubwo Perezida Donald Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, habayeho akanya k’urusaku rwatewe n’umucameraman wari hafi kumena ikirahure cy’icyumba cy’inama.
Trump wari wicaye iruhande rwa Albanese, yahise atabara avuga mu buryo busekeje ati:
“Oh, witonde aho! Nta bwo mushobora kukimena. Icyo kirahure kimaze imyaka 400. Camera igiye kuyangiza!”
Uyu mugabo yakomeje abwira uwo mucameraman ko iyo ndererwamo yahavuye aho yari isanzwe iri, none aho yayishyize ari ho camera yari hafi kuyangiza.
Ibi byatumye abantu bose bari mu cyumba basetse cyane, Trump nawe araseka, agaragaza ko nubwo yabivuze mu buryo bwo gukebura, yabikoze mu buryo bw’ikinamico ryuzuyemo urwenya.



















