U Rwanda n’igihugu cya Guinea bashyize umukono ku masezerano agamije kuzamura ubufatanye mu rwego rw’ishoramari. Amasezerano yasinywe na Jean-Guy K. Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB), na Oliano Diana Kouyate, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyigenga gishinzwe guteza imbere ishoramari muri Guinea.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, RDB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari Twitter, yatangaje ko amasezerano y’impande zombi agamije guteza imbere ishoramari.
Yagize iti: “Amasezerano agamije kuzamura ubufatanye mu ishoramari no koroshya amahirwe y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Guinea.”
Abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano aho bari mu gihugu cya Cote d’Ivoire, mu nama bitabiriye ya Africa CEO Forum 2025.
U Rwanda na Guinea ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagiye agenderana na mugenzi we Gen. Mamadi Doumbouya, aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Mu biganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagirana, bagaragazaga ko himakajwe ubufatanye bugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Mu 2023 Guinea Conakry yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nyuma y’amezi make Souleymane Savane agenwe nka Ambasaderi wayo wa mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.