Ni ibiganiro bimaze iminsi biba hagati y’u Rwanda na Congo, aho abaminisitire bombi bahurira muri America (USA) bakaganira uko haradurwa ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu.
Amakuru ya hafi avuga ko u Rwanda na Congo bigiye gusinyana amasezerano y’amahoro nyuma bikanasinyana andi y’ubukungu na America. Ni amasezerano akubiyemo ingingo nyinshi, twavugamo ayo kubaka urugomero rw’amashanyarazi, kubaka umuhanda wa gari ya Moshi, ndetse na yo gutunganya amabuye y’agaciro acukurwa muri Congo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubushobozi bwo gutunganya amabuye y’agaciro rukayohereza ku isoko mpuzamahanga atunganyije. Kuri ubu u Rwanda rufite inganda zitunganya zahabu, Tantalum, Tin na Coltan.
Nubwo bimeze gutyo ku Rwanda, si ko bimeze kuri Congo. Amabuye yoherezwa ni ki gihugu aba adatunganyijwe bityo bigatuma gihabwa amafaranga make kandi kigacibwa n’amande yo kuhoreza amabuye adatunganyijwe.
Amategeko y’iyohorezwa ry’amabuye y’agaciro avuga ko iyo igihugu cyohereje amabuye adatunganyijwe gicibwa amande. Kubera ko ngo ayo mabuye aba agizwe ni myanda iyo adatunganyijwe, ariko ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa! Kubera ko ibyo bita umwanda ntabwo babijugunya, ahubwo babyifashisha bakora ibindi bikoresho n’ibindi bicuruzwa nk’ifumbire.
Mu gihe aya masezerano azaba yasinywe, Congo izajya yohereza amabuye mu Rwanda. U Rwanda na rwo ruyatunganye, ruyohereze ku isoko mpuzamahanga.