Mu mwaka ushize u Rwanda rwahuye n’icyorezo kiri mu bihatana abantu benshi ku Isi. Aya makuru yiki cyorezo yatangajwe ku mugaragaro ku wa 27-09-2024, ibi byabaye nyuma y’ipfu zidasobanutse zari zimaze iminsi zigaragara muri Kigali.
Ibicishije mu nkuru yanditswe k’urubuga rwayo World Health Organization (WHO) yishimiye uko u Rwanda rwitaye muri iki gihe ki cyorezo gikomeye nka Marburg. Yavuze ko u Rwanda rwakoresheje neza inkunga rwahawe n’amahanga ndetse n’indi miryango nka Commonwealth, European Union Humanitarian Aid (ECHO) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
WHO yashimwe byimwzeyo Leta y’u Rwanda kubwo ubushake barekanye mu kwakira inzobere zizobereye mu kuvura ibyorezo nka Marburg zaturutse muri Uganda, Leberia, na Sierra Leone.
WHO yashoje igaragaza ko u Rwanda ari urugero rwiza rwakigwa n’ibindi bihugu bigiye bitandukanye byo muri Africa no ku Isi yose muri rusange.