U Rwanda rwashimye ubwitabire bw’abafana muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Yisangize abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’ubwitabire bugaragara bw’Abanyarwanda mu gukurikirana Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ndetse inashimira abakinnyi bamaze kwitwara neza.

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, hateganyijwe icyiciro cya Team Time Trial Mixed Relay (gusiganwa n’ibihe mu makipe avanze y’abagabo n’abagore).

Mbere y’uko iryo rushanwa ritangira, Guverinoma yohereje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko ishimira abakinnyi bose bamaze guhanganira mu minsi itatu ishize, by’umwihariko abegukanye imyanya ya mbere. Yanashimye n’abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire mu gufana, ibasaba no gukomeza kwitabira amarushanwa ari imbere.

Kugeza ubu, abakinnyi batandatu bamaze kugaragaza ubudasa barimo:

  • Remco Evenepoel mu bagabo bakuru,
  • Marlen Reusser mu bagore bakuru,
  • Zoe Jane Bäckstedt mu bakobwa batarengeje imyaka 23,
  • Jakob Söderqvist mu bahungu batarengeje imyaka 23,
  • Michiel Mouris mu ngimbi,
  • Megan Arens mu bakobwa batarengeje imyaka 19.

Uyu munsi wa kane w’irushanwa uzitabirwa n’amakipe 19, buri yose agizwe n’abakinnyi batandatu (abagabo batatu n’abagore batatu), bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 41,8.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *