“Iyo bigeze ku ntwaro, umuterankunga wabo wa mbere mu by’ukuri ni Ingabo za Congo (FARDC), kubera ko buri ntambara M23 yarwanye ikanayitsinda ingabo zarahungaga zigasiga intwaro ahongaho.”
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Anastasiya Lavrina, umunyamakuru w’ikinyamakuru ‘AnewZ’.
Yavuze ko mu myaka itatu ishize M23 yabashije gukusanya intwaro nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare yambuye FARDC, bikaba binashimangirwa n’ubuyobozi bw’izo nyeshyamba zihuje n’umutwe wa Politiki AFC bigakora Ihuriro AFC/M23
U Rwanda ntiruhwema gusobanurira amahanga rubeshyza ibinyoma yatamitswe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko rufasha inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yasobanuye ko M23 ari umutwe w’banyekongo bafite akababaro kamaze imyaka baterwa n’ibibazo by’imiyoborere mibi mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ngo ibinyoma byatamitswe amahanga n’inyungu za Politiki bituma afatira ibihano u Rwanda.
Makoro asobanura ko Umutwe wa M23 ari wiyemeje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo kandi ko bamwe mu bawugize bahoze mu ngabo za Congo.
Yavuze kandi ko M23 ifite impamvu zifatika zituma irwana kandi ngo iyo mpamvu irumvikana ndetse anagaragaza aho uwo mutwe uvana intwaro ukoresha mu rugamba ihanganyemo na Leta ya Congo (FDLR), Abarundi, Abacanshuro, Wazalendo n’indi mitwe.
Yagize ati: “Iyo bigeze ku ntwaro, icya mbere ugemurira M23 intwaro ni igisirikare cya Congo (FARDC) kubera ko buri urugamba M23 irwanye irarutsinda noneho igisirikare cya Congo kikiruka bityo kigasiga intwaro ahongaho.
Umutwe wa M23 umaze imyaka itatu ukusanya intwaro n’ibikoresho uvana ku ngabo za Leta ya Congo.”
Niba ibirego bisobanuye ko u Rwanda rwumva impamvu muzi M23 irwanira kuva mu myaka itatu ishize, ngo ni byo kandi birumvikana kubera ko abagize umutwe wa M23 ari Abanyekongo b’Abatutsi.
Yagize ati: “Ibi bituruka mu mateka y’Abakoloni muri aka Karere. Aka Karere kagabanyijwemo ibihugu mu nama ya Berlin mu myaka ya 1884 na 1885, ubwo Abanyaburayi bahitagamo kugabanya imbibi, byatumye aba Banyekongo bisanga muri RDC ariko ntibigeze bagira uburenganzira nk’abenegihugu.
Byaje kumera nabi mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolanda, agaragaza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye kwica cyane Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ati: “Batangiye guhohotera Abatutsi b’Abanye-Congo, ni yo mpamvu dufite impunzi nyinshi z’Abanyekongo mu Rwanda.Abagize umutwe wa M23 bararwanira uburenganzira bwabo bwo kuba mu gihugu cyabo nta vangura iryo ari ryo ryose.
Turabyumva neza kubera ibyo u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzi icyo bivuze.”
Yavuze ko ntawahindura imipaka kuko ari ihame ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Ahamya ko u Rwanda nta gahunda rufite yo kwagura imipaka, ariko ko ikirushishikaje ari umutekano warwo.
Ati: “Aba barimo kwica Abatutsi b’Abanyekongo ni bo bashaka kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize kuko birundiye hafi y’umupaka mu burengerazuba.”
Yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo kandi ko rwakomeje kujya rukorana n’ubutegetsi bwa Congo.
Agira ati: “Ikibazo twafashe nk’ikitoroshye ni umutekano muke nyuma y’ibyabaye hano, twashyize abasirikare mu bice bitandukanye by’imipaka, twirinda ko hari icyadusubiza mu 1994, ni yo mpamvu twahisemo gushyira ubwirinzi ku mipaka yacu.”
Agaragaza ko mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu hari impunzi z’Abanye-Congo kandi ko zifite uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyazo, icyo akaba ari cyo buri wese yagombye gushyigikira.
Ni byo bibazo u Rwanda ruhanganye nabyo kuko rurashaka gukorana n’ibihugu mu Karere n’ibindi byo muri Afurika nk’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Epfo (SADC) n’uw’Iburasirazuba (EAC) mu gukemura ikibazo cya RDC.
Makolo avuga ko abahisemo gufatira u Rwanda ibihano ari ukubogama. Iyo u Rwanda rudafata ingamba ku mutekano rufite, ruba rwarasenyutse ntiruba ruri aho ruri.
Ati: “Kuri twe ikihutirwa ni umutekano, ikosa bakoze ni ukutareba umuzi w’ikibazo cyangwa kutacyumva ariko nta cyatuma batumva umuzi w’ikibazo.
Ikindi ni umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside bagahungira muri RDC hakaba hashize imyaka 30.”
Mu myaka 20 ishize akana ka Loni kafashe umwanzuro kuri FDLR ni uko hakemurwa ikibazo cyayo burundu.
Ingabo za MONUSCO, zagiye mu Burasirazuba bwa Congo zifite intego yo kurwanya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Avuga ko abagize umutwe wa FDLR bashyizwe mu gisirikare cya Congo ndetse n’ubutegetsi bw’iki gihugu bushyira imbaraga mu gushyigikira abagize uwo mutwe.