Ubuhamya bwa Kanani “Giturashyamba” wahagaritse ubuhigi muri Nyungwe nyuma yo kwica inyamaswa zisaga 5000

Yisangize abandi

Kanani Callixte, uzwi ku izina rya Giturashyamba w’imyaka 47 utuye mu Kagari ka Cyanyirankora, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe bw’igihe kirekire yamaranye n’ishyamba rya Nyungwe mu bikorwa byo guhiga. Yahawe izina Giturashyamba kubera uburyo yahoraga mu ishyamba, ariko ubu avuga ko yicuza cyane kuko ibyo bikorwa ntacyo byamumariye mu buzima usibye kumusigira ubwoba n’ubwigunge.

Mu bukangurambaga bwabereye i Nyaruguru ku wa 30 Kanama 2025 bugamije gukangurira abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe kurinda inkongi no guhagarika uburobyi bw’inyamaswa, Kanani yavuze ko mu myaka yashize we n’abandi bahigaga banyanyagije ishyamba kubera ubujiji n’ubumenyi buke ku kamaro karyo. Yavuze ko yahigiye mu ishyamba kuva afite imyaka 17, akarishegesha binyuze mu kuritwika no kwica inyamaswa zitabarika.

Yibuka ko wenyine yishe inyamaswa zirenga 5000, harimo amafumberi, ingurube, amashegeshi, ibisaro n’amasiha, ariko ubu akicuza ko atigeze yumva inama zo kubireka hakiri kare. Ati: “Inyamaswa nakuye mu buzima zishobora kuba hagati ya 5000 na 6000, ariko nta kintu cy’iterambere byansigiye. Byari ubujiji kuko aho kuntera imbere byansubizaga inyuma.”

Kanani yahagaritse ubuhigi nyuma yo kuganirizwa no kwigishwa, ubu amaze imyaka hafi 10 akora ubuvumvu bw’umwuga. Avuga ko ubu ari mu barengera pariki, ndetse akemeza ko n’ubuvumvu bukorwa mu buryo bwa kijyambere butandukanye n’ubwa kera bwatezaga ibyago.

Ndikuryayo Damien, Umuyobozi wungirije wa Pariki ya Nyungwe ushinzwe imikoranire n’abaturage bayituriye, avuga ko ibikorwa by’iterambere bikomoka kuri pariki byatumye abaturage bayigirira icyizere, bikanagabanya ibikorwa byangizaga ishyamba n’inyamaswa. Yagize ati: “Iyo uhimbye ibikorwa bifatika abaturage babibona nk’amashuri, amazi meza cyangwa ubuhunikiro, bituma nabo bumva ko ari abafatanyabikorwa bayo.”

Imibare yo mu 2024 yerekanye ko inyamaswa zashimuswe zagabanutse zikagera kuri 221 zivuye kuri 350 mu mwaka wabanje, imitego y’inyamaswa igera ku 6.831 ikurwa ku 11.259, naho inkongi zigabanuka zikagera kuri hegitari 25 zivuye kuri 138 mu 2023. Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira kugeza muri Nzeri nta nkongi iragaragara, bigaragaza ko imyumvire y’abaturage ikomeje gutera imbere.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *