Guhekenya shikarete ni umuco umaze kwamamara cyane, inzobere mu buzima zivuga ko uyu muco wo guhekenya shikarete ari mwiza kubera ko bigabanya impumuro mbi mu kanwa. Nubwo bimeze bityo ariko hari abantu batishimira uyu muco wo guhekenya shikarete akaba ariyo mpamvu ikigo cya Nutrients cyakoreye ubushakashatsi bwacyo ku bantu batanduakanye. Ubu bushakashatsi bwagaragazaga ibyiza ndetse n’ibibi byo guhekenya shikarete.
Umuco wo guhekenya shikarete watangiye ryari?
Abakurambere bacu nibo badukanye uyu muco wo guhekenya shikarete aho Abanyamisiri na Bamayan aribo babaye abambere mu guhekenya ibisa nka shikarete byitwaga “Natural resins“. Uyu muco watangiye kwamamara amahanga yose mu kinyejana cya 19, muri iki kinyejana noneho shikarete zakorwaga mu bwoko bw’ibiti byitwa sapodilla.

Abahanga bemeza ko nta ntungamubiri ziba muri shikarete kubera ko igifu kitabasha kuzigogora (Kuzishya), ariko na none bemeza ko shikarete zigira impumuro nziza kandi zikanaryoha. Ibi bikaba byongerera akanyamuneza umuntu uzihekenya. Uretse ibyo kandi, zituma umuntu ahorana ububobera mu kanwa, zikagabanya mikorobe zituma amenyo yangirika, zikanagabanya impumuro mbi mu kanwa cyane iyo ukunda guhekenya izikozwe muri xylitol.
Urugero: Abanywi b’itabi bakunda guhekenya shikarete kugira ngo bagabanye impumuro y’itabi baba banyoye. Abarwayi babazwe bahekenya shikarete kugira ngo urura rwabo rwongere gukora neza. Abatheletes bahekenya shikarete bahorana imbaraga. Hari abandi bazihekenya kugira ngo bagabanye agahinda gakabije, cyangwa bashaka kongera apeti.

Guhekenya shikarete bifatwa nk’ibintu biciriritse kubera ko nta bushakashatsi buremeza ko shikarete ari umuti, akaba ari nayo mpamvu abarwayi benshi bazikerensa. uretse kongera impumuro nziza mu kanwa ubushakashatsi bwagaragaje akandi kamaro ka shikarete bunagaragaza n’ibizakorwa kugira ngo ubushakashatsi buzakurikiraho buzagende neza.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ahantu 5, bukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi. Amakuru yakusanyijwe ni ay’amoko ya shikarete, n’ingaruka zigira.
Ubushakashatsi bwagaragaje iki?
Ubushakashatsi bwifashishije amakuru asaga 260, aya makuru yagaragazaga amoko ya shikarete zirimo isukari ndetse n’izindi zitarimo sukari na xylitol, izirimo nicotine ndetse n’ibindi bitandukanye bitagaragajwe.
Amakuru menshi yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Ubushinwa, Ubwongereza na Turukiya, aya makuru yose akaba yaratangajwe hagati ya 2015-2025.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko guhekenya shikarete bifite imimaro itatu (3). Reka tubirebere hamwe:
Zituma umuntu agira ubuzima bwiza ndetse n’imikorere myiza.
Inyandiko nyinshi zigaragaza ko guhekenya shikarete bituma umubiri n’ubwonko bikora neza, izi nyandiko zinagaragaza ko shikarete zo mu bwoko bwa “Caffeinated gum” zigabanya umunaniro, zikongera kwihangana, imbaraga ndetse n’umujinya.
Zifashishwa mu buvuzi.
Hari amoko ya shikarete yifashishwa mu buvuzi. Mu nyandiko 40 zagaragazaga ko shikarete zifashishwa mu buvuzi, 14 muri zo zagaragaje ko zifasha abanywi b’itabi kurireka, cyane cyane shikarete zikozwe muri nicotine nizo zikunzwe kwifashishwa.
Sibyo gusa kandi, shikarete zimara icyaka (inyota) abantu bategetswe kutagira icyo banywa nk’igihe abaganga bategetse umurwayi kugabanya amazi mu mubiri cyagwa igihe umutima udakwirakwiza amaraso mu mubiri. Shikarete kandi zifashishwa nk’umuti igihe umubyeyi ufite inda arwaye diyabete (diabetes) zikaba zigabanya isukari mu mubiri. Shikarete kandi na none zigabanya ibyago byo kurwara umuhogo.
Zifashishwa igihe abaganga bari kubaga amurwayi.
Shikarete ni umwe mu miti abaganga bifashisha cyane cyane iyo bamaze kubaga umurwayi kubera ko zigira uruhare mu kongera imbaraga zo gukira vuba, zakarinda ko urura rwibasirwa n’indwara ya pararize (intestinal paralysis), zikarinda isesemi ndetse no kuruka nyuma yo kubagwa.
Dusoza, twabonye ko shikarete zituma umuntu akora neza akanagira imibereho myiza, zigafasha abifuza guhagarika itabi ndetse zikanakoresha mu buvuzi. Nubwo bwose hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwinshi buvuga kuri iyi ngingo kandi bukaba bugaragaza ingaruka cyagwa umumaro guhekenya shikarete bigira ku bantu bakuru ndetse n’abana.
