Umubyinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu myidagaduro, Ishimwe Thierry uzwi cyane nka Titi Brown, yarokotse impanuka ikomeye yabereye ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Amakuru avuga ko Titi Brown yari ari kuri moto igihe bagongwaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Howo. Umumotari wari umutwaye yahise ahasiga ubuzima, mu gihe Titi Brown we yabashije kurokoka atagize n’akakomere, nubwo impanuka yari ikomeye cyane.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa WhatsApp Status, Titi Brown yashimiye Imana ku bw’amahirwe yo kurokoka, aho yagize ati:
“Thank you Lord, nari mfuye.”
Yongeyeho ati:
“Kurokoka impanuka ya Howo, umumotari akapfa ariko wowe ugasohoka nta n’igisebe ni ubuntu bw’Imana.”
Titi Brown ni umwe mu babyinnyi b’imena mu Rwanda, ukunze kugaragara mu bitaramo bikomeye no mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bazwi nka The Ben, Chris Eazy, na Nel Ngabo.

