Imyaka yari ibaye 8 abahanzi b’Abarundi badakozanyaho n’Abanyarwanda. Mu munsi mike ishize nibwo umuhanzi JQ aherutse kuzura akaboze maze yifatira ku gahanga abahanzi b’Abanyarwanda mu ndirimbo yise “KAGAME”. Iyi ndirimbo imaze iminsi 13 igiye hanze.
Mu busanzwe ibi ni ibisanzwe mu muziki cyane cyane wa “Hip hop” aho umuhanzi umwe ashobora kwibasira mugenzi we, izi ni indirimbo ziba zizwi nka “Dissing” aho umuhanzi yitaka agakangurira mugenzi we kumusubiza niba na we afite ubuhanga.

Uyu muhanzi rero yatangaje ko kwibasira abahanzi b’Abanyarwanda nta rwango yabikoranye ahubwo ko yakanguriraga abahanzi [Rappers] bo mu Rwanda gukanguka bagakora. Muri iyi ndirimbo yibasira abahanzi batandukanye nka Bull Dogg, Kivumbi King, Rider Man n’abandi.



Abakurikiranye iyi ndirimbo bagiye batangaza ko uyu muhanzi yiyahuye mu menyo y’intare kubera ko Abanyarwanda ari bamwe mu bazwiho ubuhanga cyane cyane muri iyi njyana ya “Hip hop”. Bamwe mubashyizwe mu majwi bashobora gusubiza uyu muhanzi harimo umuhanzi Hollix na Zeo trap dore ko baherutse no gukozanyaho mu minsi ishize.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu Banyarwanda ntibishimiye umutwe w’iyindirimbo wagaragayemo HE Paul KAGAME kubera ko abayobozi bakuru bagomba kubahwa Kandi ntibazanywe mu ndirimbo nk’izi zo kwivuga ibigwi.
Si inshuro ya mbere umuhanzi w’Umurundi yibasiye Abanyarwanda kubera ko uwitwa B-Face yigeze na none kwibasira abahanzi b’Abanyarwanda mu ndirimbo yise “Le difference”
Kugeza ubu nta ndirimbo irasohoka isubiza JQ nubwo abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda no mu Burundi bayitegereje.