Umukecuru witwa Audrey Backeberg wo mu gace ka Wisconsin yaburiwe irengero mu gihe kingana n’imyaka 62 yose. Wakibaza uti yabuze ate? Bijya gutangira, byatangiye uyu mukecuru asaba rifuti (Lift) imodoka yerekezaga i Indianapolis. Kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera.
Ibintu byahinduye isura ubwo umuyobozi w’umugi yari yaraburiyemo yamurabutswe ubundi akihutira kubimenyesha abo mu muryango we.
Muti byagenze gute? Isaac Hanson yaje kubona umwirondoro w’uyu mukecuru yihutira guhampagara abantu bari baratanze umwirondoro nkuwo, bavuga ko babuze umuntu. Umuryango w’uyu mukecuru wasanze ari umuzima Kandi atekanye.
Abajijwe impamvu yihishe iki gihe cyose Beckberg yasubije ko yavuye aho yari atuye k’ubushake bwe, ngo yahungaga ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we. Isaac Hanson yatangarije umuryango we ko umukecuru atekanye. Aho yagize ati:
” Abayeho yishimiye, aratekanye Kandi afite amahoro”.
Hanson yagejejweho iki kibazo muri Gashyantare, nyuma yo kugezwaho iki kibazo batangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo.
Nyuma ya mezi abiri gusa, bari bamaze kumenya aho uyu mukecuru atuye.