Umutoza w’u Bufaransa y’Amagare ashimira u Rwanda, nta na kimwe anenga

Yisangize abandi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’Amagare, Thomas Voeckler, yatangaje ko we n’abakinnyi be bakiriwe neza cyane mu Rwanda, ku buryo nta kintu kibi bashobora kunenga. Avuga ko intego yabo ari ukurushaho kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi iri kubera i Kigali.

Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igeze ku munsi wa gatandatu, aho Umujyi wa Kigali wayitangiye ku ya 21 Nzeri ikazasozwa ku ya 28 Nzeri 2025.

Mu kiganiro yagiranye na France 24, Voeckler yavuze ko imibereho mu Rwanda iri ku rwego rwiza, igisabwa gusa ari ukwiyumva mu kirere cyaho. Yagize ati:

“Abakinnyi b’abagabo n’abagore bambwiye ko aha ari hamwe mu hantu heza cyane, hoteli na serivisi ni byiza. Nagerageje gushaka ikintu kibi nahanenga ariko nta cyo nabonye kugeza ubu.”

Yongeraho ko imihanda ikomeye y’u Rwanda ituma amasiganwa agorana, kandi ubushyuhe bwo ku butumburuke bugasaba kwitondera ibyo kurya n’amazi banywa.

Uyu wahoze ari umukinnyi w’amagare yavuze ko abakinnyi be biteguye guhatana ku isiganwa ryo ku Cyumweru, aho bazahura n’abakinnyi bakomeye barimo Umunya-Slovenia Tadej Pogačar. Gusa ngo ntibabifata nk’igitutu:

“Pogačar na we ashobora gutsindwa, nko mu cyumweru gishize yatsinzwe na Remco Evenepoel. Twe dufite intego yacu: gukora cyane tukegukana isiganwa.”

Ku wa 28 Nzeri 2025, mu isiganwa ryo mu muhanda [Men Road Race] ry’ibilometero 267,5, u Bufaransa buzajyana abakinnyi umunani: Julian Alaphilippe, Louis Barre, Julien Bernard, Jordan Jegat, Valentin Madouas, Valentin Paret Peintre, Paul Seixas na Pavel Sivakov.

Kugeza ubu, u Bufaransa bumaze kubona imidali ine: Zahabu yegukanywe na Gery Celia mu gusiganwa n’ibihe mu bagore batarengeje imyaka 23, Feza ebyiri (uwa Johan Blanc mu muhanda w’abakiri bato n’uwa gusiganwa n’ibihe mu makipe avanze), n’Umulinga wa Decomble Maxime mu basore batarengeje imyaka 23.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *