Umuziki: Umuti wa roho n’umubiri

Yisangize abandi

Bujya bwose, Umuziki ubamo ibanga rikomeye cyane ku buryo abahanga mu by’umuziki badatinya kuvuga ko ari nk’umuti wa roho n’umubiri.

Hirya no hino ku isi, abantu benshi bakoresha umuziki atari ukwinezeza gusa, ahubwo no kwihumuriza no gukira mu mutima. Uburyo bwa buri munsi ndetse n’ubushakashatsi butandukanye bigaragaza ko kumva umuziki bifitiye akamaro kanini ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri.

Src: iStock Photo: Umuntu uri kumva indirimbo zituje.

Kimwe mu byiza bizwi cyane by’umuziki ni uko ushobora kugabanya stress no kwiheba. Indirimbo zituje zifasha umutima kuruhuka, mu gihe indirimbo zifite injyana yihuse zitera akanyamuneza kandi zigatanga imbaraga zo gukora byinshi.

Src: iStock Photo: Umunyeshuri uri kwiga anumva umuziki.

Umuziki kandi ufasha cyane mu kongera ubushobozi bwo kwibanda ku cyo uri gukora. Abanyeshuri ndetse n’abakozi batari bake bavuga ko kumva umuziki woroshye mu gihe bakora cyangwa biga bibafasha kuguma ku murongo no kwitonda.

Src: iStok Photo: Itsinda ry’abantu bishimye cyane, imbere y’uruhimbi bari mu gitaramo cy’umuziki.

Byongeye kandi, umuziki utera imbaraga mu kubaka ubumwe mu bantu. Kuririmba mu matsinda, kubyina cyangwa gusangira indirimbo bitera ibyishimo no kunga abantu mu bumwe.

Umwe mu banyeshuri bo muri kaminuza yo muri Kigali, witwa Marie Claire, yagize ati:

Iyo numvise naniwe cyangwa mfite ibitekerezo bindemereye, numva indirimbo zanjye nkunda cyane cyane izo mu buryo bwa Gospel. Zintera ibyiringiro kandi zikongera kuzura mu mutima wanjye amahoro.

Umuziki si uburyo bwo kwinezeza gusa, ahubwo ni igikoresho gikomeye gifasha umuntu kuruhuka, kongera ubushake no kugira ubumwe n’abandi. Ni impano ituma ubuzima bwa buri munsi burushaho kuba bwiza kandi bufite ituze.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *