Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ari kuburanishwa n’urukiko rwa Virginia kubera gukwirakwiza amakuru atari yo no kubangamira ubutabera.Ibi birego bifitanye isano n’ibikorwa bye byo gushyigikira ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.Iperereza rikomeje ryashingiye ku buhamya Comey yatanze muri Nzeri 2020 imbere ya Komite y’Abasenateri bashinzwe ubutabera, mu gihe hasuzumwaga dosiye ya “Crossfire Hurricane”—iperereza FBI yari yakoze ngo harebwe niba ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump bifitanye isano n’u Burusiya.Ubushinjacyaha buvuga ko muri ubwo buhamya, Comey yabeshye kenshi agamije kubuza ubutabera gukomeza akazi kabwo.Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika, Pamela Bondi, yanditse kuri X ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Iki gikorwa kigaragaza ubushake bwo kubaza abayobozi bakoresheje nabi inshingano zabo, bakabeshya abaturage b’Amerika.”Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, nawe yashimangiye ko imyaka myinshi ishize ubuyobozi bwa FBI bwari bwarononewe n’inyungu za politiki, bugakoresha amategeko mu nyungu zabwo, bigatuma abaturage batakaza icyizere. Ati: “Kugoreka amategeko mu nyungu za politiki kugaragarira neza muri dosiye y’u Burusiya. Uwo ari we wese, n’abakomeye cyane, bazabibazwa hatitawe ku myanya bafite.”Comey yayoboye FBI kuva mu 2013 kugeza ubwo Trump yamwirukanye mu 2017. Iperereza kuri iyi dosiye ryatangijwe muri Nyakanga 2025 n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, Tulsi Gabbard.Gabbard yavuze ko mu matora yo mu 2016 habayeho ubugambanyi, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’Aba-Democrates, cyane cyane abo ku buyobozi bwa Barack Obama, bagerageje gusiga icyasha intsinzi ya Trump bavuga ko yafashijwe n’u Burusiya—ibintu u Burusiya bwahakanye bikomeye.

