GATEOFWISE.COM
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ya National Football League (NFL). Aya makuru yatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, kandi ni bwo bwa mbere ikigo cy’iturufu yo muri Afurika kimenyekanisha izina ryacyo muri shampiyona zikomeye muri Amerika.
Ubu bufatanye bwitezwe gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ mu bukerarugendo bitarenze 2029. Mu gihe gishize, Visit Rwanda imaze kugaragara muri Amerika cyane mu bikorwa by’umupira w’amaguru, by’umwihariko ubwo yafatanyaga na Arsenal mu myiteguro y’umwaka w’imikino wa 2024/25.
Visit Rwanda yamamajwe ku kibuga cya SoFi Stadium muri California, aho yagaragaye mu mukino wa NFL wahuje Los Angeles Rams na Indianapolis Colts. Nyuma y’uyu mukino, RDB yatangaje amasezerano y’ubufatanye na Los Angeles Rams azamara kugeza mu 2029.
Ku ruhande rwa Basketball, u Rwanda rugiranye amasezerano na LA Clippers, aho iyi kipe izafasha mu guteza imbere ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse no gutanga amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka. Abatoza n’abakiri bato bazahabwa n’amahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse bazajya basura u Rwanda berekanira uburyo bazamura impano zabo mu mukino wa Basketball.
Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’imyitozo n’imikino y’aya makipe yombi, kandi izaba mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams ku bibuga nka SoFi Stadium, Hollywood Park, ndetse na Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko aya masezerano azashimangira umubano w’u Rwanda na Los Angeles, binyuze mu guteza imbere imikino no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ubu bufatanye bwiyongera ku bwari busanzweho n’amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Atlético de Madrid na FC Bayern Munich, bigamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu Rwanda no kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi byose byerekana uburyo Visit Rwanda ikoresha imikino nk’urubuga rukomeye rwo kwamamaza igihugu, bigafasha gukurura ba mukerarugendo no gushimangira isura nziza y’u Rwanda ku isi yose.

