Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Volkswagen Rwanda, ruzatanga imodoka nshya 114 zizakoreshwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
Iyi mihango yabereye kuri Stade Amahoro, ahahuriye Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, n’Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda.
Volkswagen isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACY mu irushanwa rya Tour du Rwanda mu myaka itatu ishize, kandi nk’uko Kamuhinda yabigarutseho, bahisemo gukomeza gufatanya no muri iri rushanwa rikomeye rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika.
Yagize ati: “Iyo u Rwanda rutera imbere natwe turaruherekeza. Kuba Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, ni ishema kuri twe. Ni yo mpamvu twifuje guha Federasiyo imodoka 114 zizayifasha mu mikorere, ndetse hashobora kongerwaho n’izindi bitewe n’ibyo amakipe azaba akeneye.”
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimye uburyo imodoka za Volkswagen zakoreshejwe muri Tour du Rwanda zafashije kuzamura urwego rw’irushanwa, avuga ko bishimye kongera gukorana n’uru ruganda mu rwego rwo kunoza imigendekere ya Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Mu modoka zateguwe, 70 zizaba ari ubwoko bwa T-Cross, kandi zimaze guhindurwa kugira ngo zifashe muri iri rushanwa mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, n’abandi bayobozi b’ingenzi basuye imodoka nshya Volkswagen yashyikirije FERWACY.




