Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Yago
Yisangize abandi

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.”

Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise “Suwejo”.

Uyu musore yanditse ubu butumwa nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko we n’umukunzi we batandukanye. Ababivugaga bashingiraga ku kuba nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari bahuriyeho bakaba barayasibye.

Ibi byabaye nyuma y’aho uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yari aherutse gutangaza ko we n’uyu mukobwa tariki 5 Gicurasi 2025, bibarutse umwana w’umuhungu.

Mu butumwa yanditse yagize ati “Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”

Muri Werurwe 2025 Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yatuye uyu Teta, bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iby’urukundo rwabo byatangiye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.

Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”

Yavuze ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.

Amakuru ahari avuga kugeza ubu Teta yamaze gusiga Yago muri Uganda aho babanaga, akaba yarahisemo gutahana n’umwana we mu Rwanda.

Umugore wa YAGO


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *