Imirimo igeze kuri 60%: Ibyo wamenya ku nyubako ya Equity Bank igiye guhindura isura ya Kigali

Yisangize abandi

U Rwanda rufite intego yo guhinduka igicumbi cy’imari, nka rumwe mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibikuye mu ntego z’u Rwanda kugera mu 2050.

Icyakora kuba igicumbi cy’imari ntabwo ari ibintu byikora kuko bikenera ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi n’ibindi. Mu cyiciro cy’ibikorwaremezo, inyubako zigezweho ni ingenzi cyane ko u Rwanda ruri mu isiganwa ryo gukurura ibigo by’imari birimo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikenera gukorera mu nyubako zigezweho.

Aha ni ho havuye igitekerezo cyo kubaka inyubako ya ‘Kigali International Financial and Business Square’. Muri rusange izaba igizwe n’inyubako ebyiri ziteye kimwe (Twin Towers).

Inyubako imwe izakorerwamo n’ibigo by’ubucuruzi, indi ikorerwemo na hoteli ndetse n’inzu zigezweho zo guturamo (apartments).
Mu 2022, uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse nta gihindutse, uzaba warangiye mu gihe kitarenze amezi 12.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Limited iri gukurikirana imirimo yo kubaka iyi nyubako, Hannington Namara, yavuze ko uyu mushinga waturutse ku ntego z’igihugu zo kuba igicumbi cy’ishoramari.

Ati “Ni inyubako twatangiye umushinga dufatanyije na Leta mu buryo bwo kudufasha kuyubaka, ariko tuyubakira Financial Center.”

“Iyo igihugu gitangiye kugira ibitekerezo bigari gutyo, utangira no kwibaza uti ‘Financial Center nibaho, izaba he? Umujyi wa Kigali wafashe uyu musozi dukoreraho, uba ari ho uhindura Financial District. Ariko wareba inyubako zirimo, ugereranyije n’ahandi financial centers, ukabona ko hakenewe ibikorwaremezo.”

Yakomeje asobanura ko niba u Rwanda rwifuza guhinduka igicumbi cy’iterambere, rukwiriye no kubijyanisha no guteza imbere ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho.
Ati “Ni naho igitekerezo cyavuye cy’uko twafasha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo, bikazatuma ishyirwa mu bikorwa [ryo guhindura u Rwanda financial center] yihuta kurushaho. Inyubako twayitangiye cya gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyiraho ibuye ry’ifatizo.”

Miliyoni 100$ niyo yateganyirijwe uyu mushinga. Namara ati “Inyubako iri kubakwa ku muvuduko mwiza, ndakeka uyu mwaka urangira igice cy’ingenzi cy’inyubako cyarangiye. Ubu tugeze ku igorofa rya 17 ku nyubako imwe, indi nyubako tugeze ku igorofa rya 13. Ubu navuga ko tugeze hagati ya 60% na 70% y’igice cy’ingenzi cy’inyubako (structure). Ahari hagoye hari hasi mu gutangira, ariko uko igenda izamuka bigenda byihuta.”

Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cyo kurangiza iyi nyubako mu gihe gito, ati “Turatekereza ko bitaragera muri Kamena umwaka utaha, kuko twari twihaye kuzasoza muri Nyakanga, 2026 [tuzaba twasoje imirimo yose]. Inyubako imwe izarangira muri Werurwe umwaka utaha. Indi nyubako [iri hafi na Car Free Zone] izaba irimo hoteli n’inyubako zo guturamo [apartments]. Nayo izarangira muri Kamena, 2026, kuko imiromo yo kuyisoza irangira vuba.”
Uretse ibibazo bijyanye n’imvura byadindije imirimo yo kubaka iyi nyubako, Namara avuga ko nta kindi kibazo cyabayeho, ati “Nta kibazo ku ngengo y’imari nubwo habayeho izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi. Turabona tuzabishobora.”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *