Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Afghanistan wasize abarenga 1,400 bitabye Imana n’aho abasaga 3,124 barakomereka nk’uko byatangajwe na leta y’Abatalibani.
Ku Cyumweru, nibwo umutingito wo kugipimo cya 6 watangiriye mu ntara ya Kunar ugakomereza mu ntara ya Nangarhar na Laghman biherereye muri Afghanistan.
Ni umwe mu mitingito wishe abantu benshi muri iki gihugu cya Afghanistan kubera ko nubu imibare yabishwe n’uyu mutingito urimo kwiyongera buri uko bwije n’uko bukeye.
Amakuru dukesha Radio Azadi, avuga ko abagore aribo bibasiwe n’uyu mutingito bitewe n’amategeko ubuyobozi bw’Abatalibani bwashyizeho aheza abagore n’abakobwa, kubera ko muri Afghanistan nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kuvurwa n’umuganga w’umugabo.
Uretse ibyo, kuva Abataliban bafata ubutegetsi mu 2021, bahise bashyiraho amategeko menshi aheza abagore mu mirimo myinshi. Urugero muri 2024, hashyizweho ingamba zibuza abagore n’abakobwa kwiga ubuganga.
Abdul Qayum Raheem umwe mu baganga bo muri Afghanistan yagize ati:
“Kubera ko nta baganga b’abagore dufite, abagore barwaye ntibabona ubuvuzi nkuko bikwiye”
Raheem yakomeje avuga ko abaturage bazi ko nta baganga bavura abogore bahagije bahari, bityo bakaba badatinyuka gutwara abagore bakomerekeye muri uyu mutingito kwa muganga. Ahubwo aba baturage bakaba bahitamo kubatwara ku bavuzi ba gakondo.
Umuvugizi wa leta ya Taliban muri minisiteri y’ubuzima ntacyo atangaza kubijyanye n’akarengane aba bagore n’abakobwa bariguhura nako.
Hari umugabo wavuze ko umutingito watangiye umugore we ari kubyara bikarangira inda ivuyemo kubera kutitabwaho. Yagize ati:
“Umutingito watangiye umugore wange ari kubyara, ibintu byahise bihinduka arakomererwa cyane. Yahise ajyanwa mu bitaro bya leta gusa nta kirahinduka. Ibi ni ukubera ko nta baganga b’abagore bashobora kumwitaho kandi nta n’imiti ihari”
Kurundi ruhande ariko, hari abaganga b’abagore bavuga ko mu bice by’icyaro haba abavuzi baciriritse bake cyangwa ntanabahari.
Nilofar Ayoubi, wo mu ishami rishizwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu rikorera muri Afghanistan yatabarije abagore n’abana muri iki gihe cy’umutingito. Yagize ati:
“Uyu mutingito wasunikiye abaturage gutwara abagore n’abakobwa bakomerekeye muri uyu mutingito muri Jalalabad, umugi wegeranye na Afghanistan.
Yakomeje avuga ko ibi bitaro bya Jalalabad byamaze kuzura abarwayi (Abagore n’abakobwa).
