Uburyo 7 bwo kurinda abana mu gihe bakoresha Ikoranabuhanga

Mu gihe abana bakoresha ikoranabuhanga, baba bari mu kaga k’ihungabana rishobora guterwa n’iterabwoba ryo kuri murandasi, ihohoterwa, cyangwa kubona amakuru atabateganyirijwe. Nk’abarezi cyangwa ababyeyi, kugira ubumenyi buhagije ku byo abana bakorera ku ikoranabuhanga ni ingenzi kugira ngo barinde umutekano wabo.

Dore uburyo 7 bw’ingenzi bwo kurinda abana igihe bakoresha ikoranabuhanga:

1. Shyiraho Imbuga Zigenwe Abana Bashobora Gusura

Abana bagomba gukoresha imbuga zizewe kandi zagenwe n’ababyeyi. Internet igizwe n’amakuru menshi atandukanye, harimo n’ashobora kwangiza ubwonko bw’abana. Ni byiza ko abana bigishwa uburyo bwo gushaka amakuru neza no kumenya imbuga bemewe gukoresha. Ibi bizabafasha gukura bafite umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwizewe no kwirinda guhura n’ibintu bibangamiye.

2. Bigishe Kutagaragaza Amakuru Yabo Bwite

Ni ingenzi ko abana bamenya ko batagomba gusangiza amazina yabo nyakuri, imyaka, aho batuye, amashuri bigamo, amafoto, amashusho, n’amakuru y’ubuzima ku bantu batari abo kwizera. Abajura cyangwa abantu bashaka kwangiza abana bashobora gukoresha aya makuru mu buryo butari bwiza. Kurinda umutekano w’amakuru y’abana ni intambwe ya mbere mu kubarinda ibyago byo kuri murandasi.

3. Shyira Ibikoresho By’ikoranabuhanga Ahagaragara mu Rugo

Gushyira mudasobwa, telefoni, na tablet ahantu hagera buri wese mu rugo bifasha ababyeyi kugenzura ibikorwa by’abana ku ikoranabuhanga. Ibi bituma habaho ibiganiro bifatika ku byo abana bakora, bityo ukaba wabasha kubaha inama no kubigisha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza.

4. Genzura Ibyo Bashakisha kuri Murandasi

Ababyeyi bakwiye kugenzura ibyo abana bashakisha kuri murandasi buri gihe. Ibi bituma babasha kumenya niba hari amakuru cyangwa imbuga zishobora kubagiraho ingaruka mbi. Iyo ubonye ikintu kidasanzwe mu byo bashakishije, ni amahirwe yo kuganira n’umwana wawe ku ngaruka z’amakuru atizewe, no kumwigisha gukoresha internet neza.

5. Menya Abantu Bagirana Imikoranire n’Abana

Abana bashobora guhabwa ubutumwa butari bwiza cyangwa guhura n’abantu batizewe. Ni ingenzi kugenzura abo abana bavugana nabo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu matsinda y’amasomo. Ushobora no kuba inshuti cyangwa gukurikirana ibyo baganira, kugira ngo wemeze ko umutekano wabo urinzwe.

6. Bashishishikarize Gufunga Browser zitizewe

Abana bakwiye kumenya ko igihe babonye ibidakwiriye ku mbuga cyangwa mu mashusho, bagomba guhita bafunga ayo madirishya cyangwa tabs za browser, kandi bakakumenyesha ako kanya. Ibi bibafasha kwirinda amakuru atizewe no guha ababyeyi amahirwe yo kubigisha uburyo bwo kwirinda ibishobora kubagiraho ingaruka.

7. Gabanya Igihe Bamara ku Bikoresho By’ikoranabuhanga

Kumara igihe kinini ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana. Ubushakashatsi bwakozwe na OSF Health Care bwerekana ko kumara amasaha arenga abiri ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe no ku mubiri. Abana bagomba gushishikarizwa gukora ibindi bikorwa nk’imikino ngororamubiri, gusoma, no kwidagadura mu buryo bufite akamaro ku buzima bwabo.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *