Kim Kardashian yagaragaje uko gukoresha ChatGPT byamugizeho ingaruka mu masomo y’amategeko

Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian aherutse gutangaza ko gukoresha ikoranabuhanga rya ChatGPT mu masomo ye y’amategeko bitamugiriye akamaro nk’uko yabitekerezaga, ahubwo byatumye atsindwa ibizamini inshuro nyinshi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Teyana Taylor mu gice cya Vanity Fair Lie Detector Test, aho yabajijwe niba akoresha ChatGPT mu kwiga amategeko. Mu gusubiza, Kardashian yavuze ko ayifashisha cyane cyane mu gushaka ibisubizo byihuse ku bibazo by’amasomo, aho anafata amafoto y’ibibazo akayishyiramo kugira ngo imufashe kubisubiza. Ariko nubwo yayikoresheje atyo, yemeye ko akenshi ibisubizo yahabwaga bitari ukuri. Yagize ati: “Buri gihe ibisubizo byayo biba ari ibinyoma. Byatumye ntsindwa ibizamini inshuro nyinshi.” Mu buryo bw’igitwenge ariko burimo n’ukwigaya, Kardashian yavuze ko afata ChatGPT nk’“inshuti mbi” (frenemy), kuko rimwe na rimwe imuha ibisubizo bitamufasha, hanyuma akayibaza impamvu yamuyobeje. Yatanze urugero agira ati: “Nyuma yo kubona igisubizo kibi, nagize umujinya ndayibwira nti ‘Kubera iki wampemukiye?’ nayo igasubiza iti ‘Ibi ni ukukwigisha kwizera ibitekerezo byawe, rero wari usanzwe uzi igisubizo.

Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mu burezi, cyane cyane mu masomo akomeye nk’amategeko, aho amakosa ashobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’umunyeshuri.

Ku ruhande rwa OpenAI, sosiyete yakoze ChatGPT, hatangajwe ko iyi porogaramu itagenewe gusimbura ubumenyi bw’umuntu cyangwa gutanga inama zizewe 100% mu bijyanye n’amategeko cyangwa ubuvuzi. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko abakoresha bayishingiraho mu buryo bwuzuye, bikabaviramo amakosa cyangwa ibihombo.

Iyi nkuru igaragaza ko nubwo ikoranabuhanga nka ChatGPT rifite akamaro kanini mu kwiga no gushaka amakuru, ridakwiye gufatwa nk’isoko y’ukuri idashidikanywaho. Abanyeshuri basabwa kurikoresha nk’inyunganizi, aho kugiraho icyizere cyuzuye, cyane cyane mu masomo asaba ukuri n’ubusesenguzi buhambaye.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *