Isi ni kimwe mu byo Imana yaremye bitangaje, dore ko nta n’ahandi hantu na hamwe haraboneka ubuzima ku kiremwa muntu.
Ashingiye ku kibazo yabajijwe n’umukunzi we, Muhire Munana yatanze fagitire y’Isi [igiciro cy’amafaranga watanga maze ukegukana Isi yose].
Ikibazo cyagiraga kiti: “Munana, niba ku Isi buri kintu cyose cyabyazwa amafaranga kizwi, na buri giceri cyangwa inoti Banki nkuru y’iguhugu ziba zizi neza umubare wabyo, ubwo ntibivuga ko n’amafaranga ari ku Isi yose azwi neza? Ni angahe byasaba kugira ngo umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu begukane Isi yose n’ibiyiriho bonyine? Isi yagurwa angahe? Ko buri kintu cyose kiyiriho gifite icyo kimaze agaciro kacyo kazwi, igiciro k’Isi nkumubumbe wose ni angahe?”
Amusubiza iki kibazo yatangiye amubwira ko byagorana kugena igiciro ako kanya kubera ko Isi igizwe n’ibiyaga, imisozi, ndetse n’ibindi byagorana ko umuntu yigondera.
Gusa agenekereje yabashije kumubwira amafaranga nibura byasaba kugira ngo Isi ige mu biganza by’umukire runaka.
Yagize ati: “Turetse kuzarira, reka tubyihutemo, mbere y’ibisobanuro by’inshi nakirirwa njyamo kuri iyo ngingo. Noneho ntakuruhanya, Ndakubwira neza ko igiciro k’Isi ari quadrillion 5 z’Amadorali y’Amerika (5,000,000,000,000,000).
Ibi ni kimwe mu biganiro bya Munana byashimishije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa YouTube.
Munana asanzwe ari umwe mu banyamakuru bafite igikundiro mu gihugu cy’u Rwanda.