
Rwanda: Hagiye kubakwa urukuta ruzashyirwaho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hagiye kubakwa urukuta rwanditseho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse igikorwa cyo gukusanya ayo mazina, cyaratangiye. Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, ubwo yabitangarizaga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe n’Umuryango w’abahoze…