Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi, Haravugwa ishuri rya GS Karambi rizwi nk’ Urwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa Mutagatifu Dominiko Saviyo (Group Scoraile St Dominique Savio De Karambi) rikomeje kwandika amateka adasanzwe mu rwego rw’uburezi, aho hari n’abavuga ko ari hafi ya ntaho wasanga ibindi bigo by’amashuri nk’iryo mu Rwanda. Iri shuri rigaragaza…

Soma inkuru yose

Gahunda ya Trump yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yigijwe inyuma

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigije inyuma gahunda yari yo guhuriza hamwe Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu muhango wari uteganyijwe nk’“amasezerano ya nyuma y’amahoro” hagati y’ibihugu byombi. Ku wa 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro afashijwe na…

Soma inkuru yose

Abacanshuro ba Blackwater bazarusyaho imbere ya M23?

Byari bisa nko muri filime mu mpera za Mutarama 2025, ubwo Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’umutwe wa M23, yatonganyaga abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abo muri Romania, abashinja gukoreshwa na Perezida Félix Tshisekedi mu kurwanya Abanye-Congo, aho kubarengera. Abo basirikare b’abacanshuro bari barafashwe mu mirwano ikomeye yo mu nkengero za Goma, aho basaga 300 bari barwanye…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI)

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu yise intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga yatangiye imyaka ibiri ishize. Yabivuze mu nama Mobile World Congress 2025, yigaga ku ikoreshwa rya telefoni zigendanwa n’ikoranabuhanga rigezweho. Minisitiri Nsengimana yavuze ko…

Soma inkuru yose

Abarenga miliyoni bagiye gufashwa na Plan International Rwanda, biganjemo abagore n’abakobwa

Umuryango Plan International Rwanda, ukorera mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, uburinganire n’iterambere ry’umukobwa, watangaje ko mu myaka itanu iri imbere (2026–2030) uzafasha abana, abakobwa n’urubyiruko bagera kuri miliyoni 1.2, biganjemo abakobwa 750,000. Ibi byatangarijwe mu muhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2025, ubwo Plan International Rwanda yamurikaga igenamigambi rishya ry’imyaka itanu, ryubakiye ku nkingi ebyiri…

Soma inkuru yose

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere i Bigogwe

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gukama inka ku nshuro ye ya mbere, ubwo yasuraga agace ka Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, aho yamenye byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda. Ambasaderi Thorpe yanyuze i Bigogwe mu rugendo rwe rwo kwerekeza i Gisenyi, aho hateganywaga imikino ya King’s Baton…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byo kuzahura umubano n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, kubera uruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byibanze cyane ku kibazo…

Soma inkuru yose

Amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda yikubye inshuro ebyiri, agera kuri miliyari 100 Frw

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo…

Soma inkuru yose

Uko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu marangi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko gifatanyije n’inzego zitandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kugabanya urwego rw’ikinyabutabire cya lead (kuruta) gikoreshwa mu marangi, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kwangiza ubwonko no kudindiza imikurire y’abana. Ibi byagarutsweho mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikoreshwa rya lead, cyateguwe n’umuryango ARECO Rwanda Nziza, ushinzwe kurengera ibidukikije…

Soma inkuru yose

Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2025 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Abanyarwanda badafite akazi ubu ni 754.312, bangana na 13,4% by’abari ku isoko ry’umurimo. Bivuze ko muri buri bantu barindwi bashaka akazi, umwe aba atagafite. Imibare ya NISR yerekana ko ubushomeri bukiri hejuru…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yahaye impozamarira imiryango yabuze ababo mu mpanuka yahitanye 63

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yamenye impanuka yabereye mu muhanda uva Kampala ujya Gulu, igahitana abantu 63. Yategetse ko buri muryango wabuze umuntu muri iyi mpanuka uhabwa miliyoni 5 z’Amashilingi ya Uganda, mu gihe uwakomerekejwe ahabwa miliyoni 1 z’Amashilingi. Impanuka yabaye ku ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2025, mu gice cya…

Soma inkuru yose

FARDC ikomeje ibitero bikomeye mu bice bifitwe na AFC/M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe AFC/M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ku wa 21 Ukwakira 2025, FARDC yakoresheje drones za gisirikare zo mu bwoko bwa CH-4 igaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu duce twa Kalembe na Kalonge muri teritwari ya…

Soma inkuru yose

Nigeria: Urukiko rwo muri Kano rwategetse ko abagaragaye basomana kuri TikTok bashyingirwa mu minsi 60

Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa, Idris Mai Wushirya na Basira Yar Yuda, bashyingirwa mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma yo kugaragara ku rubuga rwa TikTok basomana. Aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko bakundana, ibintu byafashwe nk’ibihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura muri Kano, leta igendera ku mategeko ya…

Soma inkuru yose

Kinshasa: RDC mu bwoba bw’abasirikare bakekwaho umugambi wo guhungabanya Perezida Tshisekedi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bwoba ko abasirikare benshi bakoranye n’abayobozi bakuru barimo Gen Christian Tshiwewe Songesha, Gen Franck Ntumba, na Brig Gen Benjamin Katende Batubadila bashobora guhungabanya umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi. Aba basirikare bakuru bafunzwe muri Nyakanga 2025, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi wo gukora coup d’état. Gen Tshiwewe…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya ku nganda zafunzwe kubera gutunganya ibiribwa bihumanye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nubwo inganda zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no gutanga akazi, bitari bikwiye ko zimwe zikoresha abantu badafite ubumenyi mu byo zikora kandi zikahemba amafaranga make cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yabitangaje ku wa 20 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagaragaje ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yibukije ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’umutekano wayo

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwishingikiriza ku bandi mu gukemura ibibazo by’umutekano, kuko bifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubyikemurira. Yabivugiye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, yabereye i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abahagarariye ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yongereye manda Prof. Dusingizemungu na Evode, anashyira Dr. Uwamariya na Gasana muri Sena

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bashya barimo Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Uwizeyimana Evode, Dr. Valentine Uwamariya, na Gasana Alfred. Muri bo, Prof. Dusingizemungu na Uwizeyimana Evode bongerewe manda muri Sena, mu gihe Dr. Uwamariya na Gasana Alfred binjiye bwa mbere muri iyi nteko. Ibi byakozwe hashingiwe ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga. Dr….

Soma inkuru yose

Ibyihariye kuri Shield Tech Hub: Ikigo cyinjirira abajura b’ikoranabuhanga kikaburira ibigo byo mu Rwanda ku migambi mibi bibateganyiriza

Shield Tech Hub ni rumwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda byihariye mu kurinda umutekano w’amakuru y’ibigo, aho gikoresha uburyo budasanzwe bwo kwinjira mu matsinda y’abajura b’ikoranabuhanga, kikamenya imigambi yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa. Iki kigo cyashinzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga Joel Gashayija, kimaze imyaka itatu gikora, kikorera muri Norrsken House Kigali. Gifasha ibigo birenga…

Soma inkuru yose

China Lifts Ban on eSIM Services as Apple Launches iPhone Air in the Market

For the first time in China, Apple’s iPhone Air will officially go on sale following the government’s decision to allow major telecom companies to provide eSIM services, Apple announced on Monday. Until now, eSIM technology had been restricted in China due to national regulations, forcing Apple to manufacture special iPhone models for the Chinese market…

Soma inkuru yose

Samsung yungutse cyane kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bya AI

Sosiyete ya Samsung Electronics iritegura gutangaza inyungu zayo zo hejuru mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ku nshuro ya mbere mu myaka itatu, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashishwa mu kubika amakuru bizwi nka Memory Chips. Iyi nyungu yatewe ahanini n’uko ibigo byinshi ku isi biri gushora imari mu kubaka no kongera server zikomeye,…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa Blockchain n’akamaro kayo mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga

Tekereza ikintu gifite agaciro ku buzima bwawe, nk’amafaranga ari kuri konti, icyangombwa cy’ubutaka, ubwishingizi bw’imitungo cyangwa amabanga yawe yihariye. Akenshi kugira ngo ibyo bintu bibe bihamye, usabwa kwizera umuntu cyangwa ikigo kugira ngo amakuru abikwe neza. Ariko se koko ibyo wizera bihora byizewe? Hari igihe amakosa cyangwa uburiganya bibaho, bigatuma amakuru yawe ahungabana. Blockchain ni…

Soma inkuru yose
Gemini

Ibanga ryo gukoresha Gemini AI Pro ku buntu

Muri iki kinyejana cya 21, ubwenge bukorano burikwigarurira imitima ya benshi ku bwinshi kubera ko imirimo yakorwaga mu binyacumi by’imyaka, ubu bwenge buri kuyikora mu kanya nk’ako guhumbya. Hamwe n’uyu muvuduko wo gukora iyi mirimo, ni nako igiciro cyo gukoresha ubu bwengebukorano kigenda kiyongera. Urugero: ubu kugira ngo ubashe gukoresha ChatGPT bigusaba kwishyura arenga 200,000…

Soma inkuru yose

Pi App yavuguruye imikoreshereze yayo yorohereza abashaka kubaka software n’abifuza kuyikoresha mubikorwa by’ikoranabuhanga

Ubu Pi app ishobora gukoresha kubatunze mudasobwa aho yabasha gukora neza nk’uko yakoreshaga muri terefone, ibi bije nyuma y’uko Pi mining app nayoyatangiye gukoreshwa kuri muudasobwa ndetse na nyuma yo kuvugurura Node ikaba yatangira gukoresherezwa no kuri mudasobwa. Ubu Pi app nk’umushinga wa AI yatangije chartbot nayo aho ushobora kuyisaba gukora ibiranga ntego ikabiguha vuba…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi batatu muri RBC

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi batatu barimo babiri bakoreraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’umwe ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA). Nk’uko byatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 16 Ukwakira 2025, abakuwe mu mirimo muri RBC ni Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis, wari Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Ibanga ryafashije Akarere ka Kirehe kuba indashyikirwa mu bizamini bya Leta

Akarere ka Kirehe kagaragaje inzira zafashije amashuri yako kuza imbere mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, zirimo ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri, umwiherero w’abarezi ndetse no kongera amasuzumabumenyi kugira ngo abana bamenyere uburyo bw’ibizamini. Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Kirehe yaje ku isonga mu gihugu mu mitsindishirize, aho mu mashuri abanza yatsinze ku kigero…

Soma inkuru yose
Cryptocurrency

Abadepite bo muri Kenya bemeje itegeko rigenga ifaranga koranabuhanga

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje itegeko rigenga amafaranga y’ikoranabuhanga arimo azwi nka ’Cryptocurrency’, mu rwego rwo gukurura ishoramari no gukemura ikibazo cyo kubura amabwiriza ahamye agenga uru rwego. Iri tegeko nirimara kwemezwa n’umukuru w’igihugu, Banki Nkuru ya Kenya izaba ifite inshingano zo kugenzura no gushyiraho amafaranga y’ikoranabuhanga. Ni mu gihe Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane…

Soma inkuru yose

FARDC yasabye FDLR gushyira hasi intwaro: Ibishobora gukurikiraho?

Ku wa 10 Ukwakira 2025, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ubutumwa butunguranye busaba abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira hasi intwaro, bakishyikiriza Leta cyangwa ingabo za MONUSCO. Iri tangazo ryatunguye benshi kuko FARDC na FDLR byakunze kuvugwaho gukorana mu buryo butandukanye. Ibi byatangajwe mu itangazo ryasinywe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwashimiwe ubuziranenge n’inovasiyo mu bukerarugendo muri “TT Warsaw-2025”

U Rwanda rwashyizwe mu bafatanyabikorwa b’imena mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo “TT Warsaw-2025”, rimaze imyaka 30 ribera i Varsovie muri Pologne, kubera ibikorwa byarwo by’ubuziranenge n’inovasiyo mu bukerarugendo. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni rwo rwahagarariye igihugu muri iri murikagurisha, aho rwerekanye amashusho n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwiza n’amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Uyu muhango wafunguwe ku…

Soma inkuru yose

Bishop Gafaranga yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa. Urukiko rwategetse ko ahita arekurwa kuko yari afunzwe, ndetse yacibwa n’ihazabu ya 100.000 Frw. Icyemezo cyasomwe ku wa 10 Ukwakira 2025. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wita ku buzima bwo mu mutwe

Ku wa 10 Ukwakira 2025, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe kimwe n’ibindi bihugu by’isi. Uyu munsi wagamije kugaragaza akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukangurira abantu kwivuza hakiri kare, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa kandi bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza.” Raporo ya…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bwerekana ko kugenda intambwe 7.000 ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Lancet Public Health bwerekanye ko kugenda intambwe nibura 7.000 ku munsi bifasha umubiri gukomeza gukora neza no kurinda indwara zitandukanye. Abashakashatsi basanze abagenda izi ntambwe baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara indwara nk’iz’umutima, kanseri, cyangwa indwara zifata ubwonko (nka dementia). Ubwo bushakashatsi bushingiye ku makuru y’abantu barenga 160.000 baturutse hirya…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana aherutse gusaba kurandura imigenzo isaba abakobwa inka cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo bashyingirwe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kwirinda imigenzo igoreka uburinganire, irimo gusaba abakobwa kugira ibintu runaka, nk’ikimasa, kugira ngo bashyingiranwe. Yaboneyeho no guhumuriza abasore batinya gushaka kubera kubura inkwano, abibutsa ko amategeko mashya atabategeka gukwa kugira ngo basezerane imbere y’amategeko. Ibi Minisitiri Uwimana yabivugiye ku wa 2 Ukwakira…

Soma inkuru yose

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Ingabire Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda umuryango urwanya ruswa n’akarengane yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, afite imyaka 64. Urupfu rwe rwemejwe n’abagize umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency Rwanda, bagaragaza ko atabarutse asize umurage ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no kwimakaza ubunyangamugayo mu Rwanda. Ubuzima n’inzozi…

Soma inkuru yose

Kalisa “Camarade” yajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo

Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa akekwaho ibyaha aregwa, bityo bikaba byari ngombwa ko afungwa by’agateganyo…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abakozi b’Akarere n’abayobozi ba IBUKA 14 bafunzwe kubera amakosa mu iyubakwa ry’inzu z’abarokotse Jenoside

Ku wa 6 Ukwakira 2025, abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu hamwe n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA bafunzwe bakurikiranyweho uburiganya mu kubaka inzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe uburenganzira bwo kubaka, n’abandi bakozi bo mu mashami atandukanye y’Akarere. Harimo kandi Perezida wa…

Soma inkuru yose

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye basaga 600

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abofisiye 632 ku wa 4 Ukwakira 2025. Abo bose bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, none bahawe irya Lieutenant, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ingabo z’u Rwanda. Ibi bihita bitangira gukurikizwa guhera ubwo itangazo risohotse. Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurinda ubusugire bw’igihugu no kugirira akamaro…

Soma inkuru yose

Pi DEX hamwe AMM byinjijwe muri testnet mu gukoresha Pi Token features

Decentralised Exchange (Dex) hamwe na automatique martket maker byamaze kugezwa muri testnet aho pi token zishobora gutangira gukoresha hakorwa igerageza. Ibi byatangajwe na Dr Chengzao watangije umushinga wa Pi network afatanyije na Dr Nikolas kokkalis mu nama yabereye muri Singapore iikaba yarahawe inyito ya Token 2049. gushirwa muri testnet bizafasha abakora imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

CHANCEN na HEC Bafatanya mu Guteza Imbere Ireme ry’Uburezi mu Mashuri Makuru na Kaminuza

CHANCEN International yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ubu bufatanye bugamije gufasha kaminuza kongera ubushobozi mu guha abanyeshuri uburezi bufite ireme no gushyigikira gahunda zifasha urubyiruko kubona akazi. Ni uburyo bwo gusangira ubumenyi, gushyiraho amahugurwa, gutanga ubufasha bwa tekiniki, no guteza imbere uburyo bugezweho bwo…

Soma inkuru yose

Minister Nduhungirehe confident Rwanda won’t be asked again to give passage to foreign mercenaries in DRC

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Ambassador Olivier Nduhungirehe, has stated that Rwanda should not once again be asked to provide passage to mercenaries hired by the government of the Democratic Republic of Congo (DRC) when they are defeated by the M23 rebel group. On January 29, 2025, more than 280 mercenaries fighting…

Soma inkuru yose

Joseph Kabila yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare igihano cy’urupfu

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Joseph Kabila Kabange urwo gupfa. Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, Perezida w’Urukiko, yatangaje ko Kabila yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kwifatanya n’umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Ibyaha bye byatangiye gukurikiranwa kuva muri Nyakanga 2025,…

Soma inkuru yose