Ni ryari Umwana Akwiye Gutangira Gukoresha Smartphone?

https://mobile.igihe.com/ubuzima/article/ni-ku-myaka-ingahe-umwana-akwiye-gutangira-gukoresha-smartphoneIkibazo cy’ikoreshwa rya smartphone mu bana bato gikomeje gutera impungenge mu Rwanda. Abana benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakabona ibirimo bidahuye n’imyaka yabo. Ibyo bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Inzobere zivuga ko gukoresha smartphone hakiri kare bishobora gutera imyitwarire mibi n’agahinda gakabije. Impamvu Ikoresha rya Smartphones Riyobera Ababyeyi Abana baracyari bato ntibamenya gusobanura amakuru babona…

Soma inkuru yose

Australia: Meta izafunga konti z’abana bari munsi y’imyaka 16 ku mbuga nka Facebook na Instagram

Meta yatangaje ko yatangiye kumenyesha abakoresha Instagram, Facebook na Threads bo muri Australia bari munsi y’imyaka 16 ko konti zabo zizafungwa. Iki ni igikorwa gitegurwa mbere y’uko Australia ishyira mu bikorwa itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, rizatangira ku wa 10 Ukuboza 2025. Abakoresha bafite hagati y’imyaka 13 na 15 bazahabwa…

Soma inkuru yose

Meta yaciwe miliyoni 550$ kubera gukoresha amakuru y’abakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Urukiko rwo muri Espagne rwasabiye Sosiyete ya Meta – ifite Facebook na Instagram – kwishyura ibitangazamakuru amafaranga arenga miliyoni 550$ nyuma yo guhamwa no gukoresha amakuru bwite mu kwamamaza mu buryo butubahirije amategeko. Ibitangazamakuru 80 byari byareze Meta mu 2023, bivuga ko hagati ya 2018 na 2023 iyi sosiyete yawukoresheje mu bikorwa by’iyamamazabikorwa amakuru menshi…

Soma inkuru yose

Blue Origin yohereje kuri Mars ibyogajuru bibiri bya NASA mu bushakashatsi bushya

Ikigo cya Blue Origin cya Jeff Bezos cyakoze urugendo rwihariye rwohereza rocket yacyo mu isanzure, itwaye ibyogajuru bibiri bya NASA bigiye gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars. Ibyo byogajuru byiswe Escapade, bigiye gusesengura imiterere y’ikirere cya Mars n’imyuka iyigize, ndetse no kumenya icyatumye uyu mubumbe utakaza ikirere cyiza n’ubutaka bwari bworoshye, ukagubwa n’ubukonje bukabije no…

Soma inkuru yose

Telefoni za Google Pixel zahawe ubushobozi bwo koherereza ibintu iza iPhone hakoreshejwe Airdrop

Google yatangaje ko yavuguruye porogaramu yayo yo koherezanya amakuru, Quick Share, ku buryo ubu ishobora kohereza amafayili kuri telefoni za iPhone hifashishijwe uburyo bwa Airdrop. Airdrop ni tekinoloji ikoreshwa n’ibikoresho bya Apple bikoresha IOS mu guhanahana amafayili, kandi yari isanzwe ikorera hagati y’abakoresha ibikoresho bya Apple gusa. Ariko guhera ku rwego rwa telefoni Google Pixel…

Soma inkuru yose

Google yaburiye abantu bishingikiriza kuri AI nta bushishozi

Mu gihe isi ikomeje kwihutira gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu mirimo itandukanye, Umuyobozi Mukuru wa Google na Alphabet, Sundar Pichai, yavuze ko bitari byiza ko abantu babwizera ku kigero cyo hejuru batabanje kubusesengura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Pichai yasobanuye ko nubwo AI yorohereza abantu gukora ibintu vuba kandi mu buryo bunoze, bidakwiye ko iba…

Soma inkuru yose

Umuti mushya wa malaria wagaragaje ubushobozi bwo kuyirwanya ku kigero cya 97%

Ikigo cy’Abasuwisi, Novartis, ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture (MMV), cyatangaje ko umuti mushya wa malaria witwa ganaplacide/lumefantrine (GanLum) wagaragaje ubushobozi bwo kurwanya malaria ku rugero rwa 97%. Ibi byavuye mu igerageza ryakozwe ku bantu 1,688 barimo abana n’abantu bakuru, mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi. Igerageza ryakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12…

Soma inkuru yose

Abashakashatsi bwa mbere babonye inyenyeri isanduka mu buryo bwuzuye

Ku nshuro ya mbere mu mateka, abahanga mu by’isanzure babashije gukurikirana mu buryo bw’ako kanya uburyo inyenyeri isanduka igapfa burundu, igikorwa kizwi nka supernova. Ni kimwe mu bintu bifite imbaraga zikomeye bibera mu kirere. Aba bashakashatsi bakoze ibi bifashishije telesikopi nini yo muri Chili, imwe mu zifite ubushobozi buhanitse ku Isi mu kureba ibibera kure…

Soma inkuru yose

Microsoft izashora miliyari 15$ muri UAE mu myaka ine iri imbere

Microsoft yatangaje ko izashora miliyari 15,2$ muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, nk’uko byatangajwe mu nama ya Abu Dhabi Global AI Summit, yibanze ku iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Umurwa Mukuru wa Abu Dhabi uzaba igicumbi cy’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rya AI, mu rwego rwo gutangiza ibikorwa bishya by’iyi…

Soma inkuru yose

Venezuela yashyize abaturage mu bikorwa byo kunekana hagati yabo kubera ubwoba bwa Amerika

Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Venezuela na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Nicolás Maduro yashyize abaturage be mu bikorwa byo gukoresha porogaramu ya telefoni yitwa VenApp, ifashishwa mu gukusanya amakuru no kunekana hagati yabo. Iyi porogaramu yashyizweho mu 2022 nk’igikoresho cyo gufasha abaturage mu bijyanye n’imibereho – nko gutanga ibibazo by’ibura…

Soma inkuru yose

Ibitero byo kuri internet n’ahazaza h’ikoranabuhanga muri BNR: Ikiganiro na Ndengeyingoma

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n’Inovasiyo muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ndengeyingoma Bertrand, yatangaje ko ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuba kimwe mu byago bikomeye bishobora kwibasira urwego rw’imari, asaba Abanyarwanda kugira ubushishozi no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’amakuru yabo. Mu kiganiro yagiranye na BNR Podcast, Ndengeyingoma yasobanuye uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura imikorere ya banki, anagaragaza…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa uburyo bushya bwiswe ‘Ghost Posts’ ku rubuga rwa Threads

Urubuga rwa Threads rwa Sosiyete ya Meta rugiye gushyiraho uburyo bushya bwitwa “Ghost Posts”, buzafasha abakoresha gusangiza ubutumwa bugasiba nyuma y’amasaha 24. Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, bukazagera ku barenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi. Ushaka gukoresha ‘ghost post’ azajya akora ubutumwa nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo akamenyetso k’umuzimu (ghost icon). Iyo post…

Soma inkuru yose

TrAC igiye gushora miliyari 21 Frw mu gukwirakwiza internet mu byaro by’u Rwanda

Ikigo Trans Africa Communications (TrAC) cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 21 Frw mu bikorwa byo gukwirakwiza internet mu bice by’ibyaro mu Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’itumanaho zihuse kandi zihendutse. Ibi bije nyuma y’uko TrAC, cyahoze cyitwa Axiom Networks ubwo cyashingwaga mu 2012, kigurwa na ‘Connecting Communities Africa’, ikigo gifite intego yo kuziba icyuho…

Soma inkuru yose

Imwe mu mishinga yo kwitega nyuma y’uko 5G igeze mu Rwanda

Hashize amezi atanu u Rwanda rutangije ku mugaragaro internet yihuta ya 5G, yatangijwe na MTN Rwanda, aho yabanje kuboneka muri Kigali Heights na Kigali Convention Centre (KCC). Iyi internet y’icyiciro cya gatanu izwiho umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’iyisanzwe, ikaba ifasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaga abantu hifashishijwe uburyo bwo kure, imodoka zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano,…

Soma inkuru yose

Nvidia yashoye miliyari 1$ muri Nokia, imigabane yayo izamukaho 22%

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nokia yo muri Finlande yatangaje ko Nvidia, uruganda rukomeye ku isi rukora chips zifashishwa mu bwenge bw’ubukorano (AI), yashoyemo miliyari imwe y’amadolari mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya 6G no gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho. Iri shoramari ryatumye imigabane ya Nokia izamuka ku kigero cya 22% ku isoko ry’imari n’imigabane,…

Soma inkuru yose

OpenAI yasinye amasezerano yatumye igira agaciro ka miliyari 500$

Sosiyete y’ikoranabuhanga OpenAI yasinyanye amasezerano akomeye na Microsoft, azayihindura ikigo gifite inshingano zihabwa n’amategeko mu guharanira inyungu rusange (Public Benefit Corporation – PBC), bigatuma igira agaciro ka miliyari 500$. Aya masezerano mashya azaha OpenAI ubwisanzure busesuye mu mikorere, akuraho imbogamizi zari zihari kuva mu 2019, ubwo Microsoft yatangiraga kugira uruhare runini mu mikorere yayo. Nk’uko…

Soma inkuru yose

Apple yabaye sosiyete ya gatatu mu mateka ifite agaciro ka miliyari 4.000$

Ku Cyumweru, sosiyete y’ikoranabuhanga Apple yabaye iya gatatu mu mateka igeze ku gaciro ka miliyari 4.000 z’Amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane, nyuma yo kurangiza umunsi imigabane yayo ifite agaciro ka miliyari 3.999$. Apple yinjiriye muri iri rwego nyuma ya Nvidia na Microsoft, ebyiri zari zasanzwe zigeze kuri urwo rwego muri Nyakanga 2025. Kuri ubu,…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda miliyoni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Uwatunze telefoni akajya agura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko hazagera igihe Abanyarwanda barenga miliyoni 4,3 bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse telefoni ikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Mu bihe byashize telefoni yakoreshwaga mu gutumanaho gusa, ariko ubu yabaye nk’urusobe rw’ibikorwa by’imari, ubucuruzi n’imibereho. Ubu ibasha gukoreshwa mu…

Soma inkuru yose

Ibyifuzo by’Abanyarwanda batungukirwa n’imbuga nkoranyambaga kandi bakoze

Mu gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje gufata indi ntera, bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko batungukirwa n’izi mbuga kandi bakoze cyane, kubera ko u Rwanda rutemerewe ku rwego mpuzamahanga kubona inyungu zivuye ku bantu barukoreramo. Imbuga nka YouTube, TikTok na Instagram zahindutse amasoko yinjiriza miliyari ku Isi, aho ibyamamare nka Kylie Jenner cyangwa Mr Beast binjiza…

Soma inkuru yose

Australie: Meta, TikTok na Snapchat byemeye by’amaburakindi gukumira abari munsi y’imyaka 16

Imbuga nkoranyambaga Meta, TikTok na Snapchat zemeye kubahiriza itegeko rishya rya Australie rikumira abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo zagaragaje ko zitemeranya n’iri tegeko. Iri tegeko rizatangira gukurikizwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, rikaba risaba izi sosiyete gukumira abakoresha bafite imyaka iri munsi ya 16, cyangwa zikacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni…

Soma inkuru yose