Abanyarwanda miliyoni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
Uwatunze telefoni akajya agura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko hazagera igihe Abanyarwanda barenga miliyoni 4,3 bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse telefoni ikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Mu bihe byashize telefoni yakoreshwaga mu gutumanaho gusa, ariko ubu yabaye nk’urusobe rw’ibikorwa by’imari, ubucuruzi n’imibereho. Ubu ibasha gukoreshwa mu…
