SHEMA Fabrice muri FERWAFA

Shema Fabrice agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Ibi byatangajwe n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali abereye Umuyobozi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya tariki ya 18 Nyakanga 2025. Iyi kipe yavuze ko Shema Fabrice n’itsinda bazakorana bazatanga ku mugaragaro kandidatire zabo…

Soma inkuru yose
Lamin Yamar

Lamine Yamal yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga

Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye. Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho. Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi…

Soma inkuru yose
Diogo Jota

Ni Ubumuntu! Liverpool izakomeza kwishyura umushahara wa Diogo Jota

Ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool, bwatangaje ko buzakomeza guha umushahara umuryango wa Diogo Jota mu gihe cy’imyaka ibiri yari asigaje ku masezerano ye nyuma y’uko uyu rutahizamu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Ku wa kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo, y’urupfu rwa rutahizamu, Diogo Jota wari kumwe n’umuvandimwe we, André…

Soma inkuru yose
Rayon sport

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, yongera amasezerano Serumogo

Myugariro Rushema Chris wakiniraga Mukura VS na Tambwe Gregoire uvuye muri Musongati FC y’iwabo i Burundi, basinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Ibi byatangajwe n’iyi kipe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Rushema Chris yari amaze imyaka ibiri muri Mukura VS yagezemo mu 2023 avuye muri Marines…

Soma inkuru yose
Neymar

Neymar yongereye amasezerano muri Santos FC

Neymar Junior yongereye amasezerano y’amezi atandatu muri Santos FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yasubiye muri iyi kipe muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite. Byavugwaga ko Neymar ashobora kuzasubira ku Mugabane w’i Burayi ariko yahisemo kumvira umutima we aguma muri Santos FC. Yagize…

Soma inkuru yose

Omborenga Fitina yikomye Rayon Sports,ahamya ko yahaboneye akarengane

Myugariro w’umunyarwanda Omborenga Fitina, uherutse gusinyira APR FC wavuye muri Rayon Sports, yatangaje ko atazongera kuyikinira kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo kipe, birimo n’ibirego byo kurya ruswa yemeza ko ari ibinyoma byamugizeho ingaruka zikomeye. Omborenga yari yaravuye muri APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23, ubwo amasezerano ye yarangiraga maze ikipe y’Ingabo ntiyifuza…

Soma inkuru yose

Samuel Eto’o yongeye gujya mu mazi abira

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon, Samuel Eto’o, ashobora guhagarikwa imyaka itanu mu mupira w’amaguru kubera gukoresha umutungo nabi wa FECAFOOT, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ayoboye. Uyu mugabo muwo yari yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ashinjwa ibyaha bijyanye no gutega ndetse na ruswa yakoze mu bihe bitandukanye. Samuel Eto’o yaje kujurira mu rukiko…

Soma inkuru yose

Rayon Sport igiye kugarura Bakame nk’umunyezamu

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wabaye umunyezamu ukomeye muri Rayon Sports, yongeye kuyisubiramo nk’umutoza w’abanyezamu mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26. Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka igerageza kureba uko izitwara neza mu mwaka utaha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup. Muri iyi myiteguro harimo no gusinyisha abatoza bashya, aho nyuma ya Afahmia Lotfi…

Soma inkuru yose

PSG yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yatangije irerero i Los Angeles

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yatangije ku mugaragaro Irerero ryigisha ruhago mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rerero byitabiriwe na Valliere Sheja, ushinzwe itumanaho muri RDB ndetse binitabirwa n’Umunyabigwi wa PSG, Grégory Van…

Soma inkuru yose

APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje ko iyi kipe itazakomezanya n’abakinnyi batandatu barimo Victor Mbaoma na Taddeo Lwanga. Mbere yo kwinjiza abakinnyi bashya, APR FC, yatangiye gutandukana n’abo itazakomezanya na bo. Ikipe y’Ingabo ibicishije ku rukuta rwa X, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu. Aba barimo Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Ndayishimiye Dieudonne, Kwitonda Alain Bacca, Nshimirimana Ismail Pitchou…

Soma inkuru yose

M23/AFC yahaye gasopo ingabo z’Abarundi

Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, yaburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiriye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku Cyumweru mu Mujyi wa Goma, cyagarutse ku ishusho rusange y’ibice M23 imaze gufata kuva…

Soma inkuru yose

Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’igihe kirekire n’iyi kipe. Amakuru atangazwa n’urubuga Memorabilia1899.co aravuga ko Yamal, ufite imyaka 17, azashyira umukono ku masezerano mashya azamara igihe kirekire muri Nyakanga ubwo azaba yujuje imyaka 18. Ayo masezerano azaba arimo ingingo yo…

Soma inkuru yose

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza ku munota wari ugezeho

Komisiyo y’Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera umutekano muke, uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho. Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025. Umukino…

Soma inkuru yose

Seninga Innocent wahagaritwe na Etincelles FC yahakanye ibyo kunywa amayoga

Kuri uyu wa kane, Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwahagaritse by’agateganyo Umutoza Mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire mibi, aho binavugwa ko yafashe ibisindisha akanava mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC adasabye uruhushya. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, bivugwa ko ari bwo Seninga yafashe ibisindisha bikabije, ntibyarangirira aho ahita asohoka…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda: U Rwanda na Atletico Madrid basinye amasezerano yo kwamamaza

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’ikipe y’umupira w’amagaru mu cyiciro cya mbere muri Esipanye (Atletico Madrid) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kumenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itanganzo “RDB” yashyize hanze kuri uyu gatatu tariki 30 Mata 2025 aho ikipe ya Atlético Madrid izajya imenyekanisha ubucyerarugendo bw’u…

Soma inkuru yose