Diamond Platnumz agiye gukora ubukwe

Yisangize abandi

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukorana ubukwe n’umukobwa yihebeye.

 

Kuri ubu Diamond Platnumz afite imyaka 35. Kugeza ubu uyu mugabo ni umubyeyi w’abana 5 yabyaranye n’abagore 3 batandukanye.

Abicishije ku mbugankoranyambaga Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukora ubukwe aho yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko yagiye aca mu bintu bitandukanye byamuteye kwiga kwihangana, ubu butumwa burebure yabuherekeje ugika kigaragaza ko agiye gukora ubukwe cyagiraga kiti:

“Najua kila mmoja wenu ana picha tofauti kabisa kuhusu Diamond Platnumz na KUOA, ila tu nataka Leo niwambie kuwa huyu Diamond Platnumz alishawahi kuoa na kuna siku nitawaambia ikawaje”

Tugenekereje mu Kinyarwanda Diamond yagize ati:

“Ndabizi ko mufite ishusho zitandukanye zijyanye na Diamond Platnumz n’ubukwe, gusa uyu munsi ndashaka kubabwira ko uyu Diamond ashaka gushaka [umugore], hari umunsi umwe nzababwira byinshi”

Biravugwa ko Diamond agiye gukora ubukwe n’umukobwa bamaranye igihe mu rukundo witwa Zuchu asanzwe anafasha mu bijyanye n’umuziki. 

Nyuma y’igihe gito atangaje ayo makuru na nyina wa Diamond yavuze ko ashyigikiye umwana we.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *