Ese wari uzi impamvu abakundana benshi bakora imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe? Sobanukirwa

Ubukwe ni imwe mu ntambwe zikomeye mu buzima bw’umuntu, cyane cyane mu muco nyarwanda aho gushyingirwa byagiye bifatwa nk’ishingiro ryo gushinga umuryango no kubaka ejo hazaza h’abashakanye. Icyakora, uko imyaka ishira, uburyo abantu binjira mu mibanire y’urukundo n’ubuzima bw’umuryango buragenda buhinduka. Abantu benshi bashobora gutangira gukundana, bakabana ndetse bagatangira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa….

Soma inkuru yose

Me Nyembo yagaragaje ikosa rikomeye abagiye gukora ubukwe bakora, rikazasenya ingo

Me Nyembo Emeline, umunyamategeko wunganira abantu mu manza mbonezamubano, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma ingo zimwe zisenyuka ari uko abantu bamara igihe kinini bategura ubukwe, ariko ntibategure ubuzima bw’urugo bagiye kubamo. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itabazamurku, cyari cyibanze ku bwiyongere bw’ingo zisenyuka mu Rwanda. Me Nyembo yavuze ko…

Soma inkuru yose

Urukundo rw’umugore n’umugabo rwongeye kuvugisha benshi: amagambo yavugiye mu bukwe ateza impaka

Amagambo yavugiwe mu bukwe bw’umugabo n’umugore bari bamaze igihe baziranye akomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko umugore agaragaje ko urukundo rwabo rwaranzwe no gufashanya no kuba hafi y’umukunzi we mu bihe bitandukanye. Uyu mugore wo muri Toronto yashyingiranywe n’umugabo yari amaze igihe afata nk’inshuti ye magara, mbere y’uko umubano wabo urenga ku rwego rw’ubucuti ukavamo urukundo…

Soma inkuru yose

Inyuma y’inkundura ya gatanya, abagiye gushakana basabwe kujya babanza kwitonda

Mu Rwanda, imanza zo gutandukana kw’abashakanye ku bwumvikane zikomeje kwiyongera, mu gihe abanyamategeko basaba abitegura gushyingiranwa kutibanda gusa ku muhango w’ubukwe, ahubwo bakabanza gusobanukirwa neza n’amasezerano ajyanye n’ishyingirwa ndetse n’inshingano zizakurikiraho. Abanyamategeko bavuga ko hari abantu benshi bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura umunsi w’ubukwe, ariko ntibahabwe umwanya uhagije wo gusobanukirwa ibyo bemera n’inshingano baba bagiye…

Soma inkuru yose

Mu ibanga rikomeye cyane Irene Murindahabi akaba yigaranzuye iy’ubusiribateri

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi nka M. Iréné, yasezeranye imbere y’amategeko na Nikuze Liliane, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, witabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare bikomeye mu myidagaduro nyarwanda. Nk’uko amakuru dukesha IGIHE abivuga, uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu munsi, aho M. Iréné na Nikuze Liliane bageze ku…

Soma inkuru yose

Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye

Umukinnyi wa sinema nyarwanda Nyambo Jesca yateye indi ntambwe mu rugendo rw’urukundo nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we usanzwe atuye muri Australie, mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, watunguye benshi barimo na Nyambo ubwe. Amakuru y’uko Nyambo yambitswe impeta yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko bamwe mu bari bitabiriye…

Soma inkuru yose

Ngoma: Umukobwa Yabenzwe Habura Amasaha Make ngo Ashyingirwe

Umukobwa wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Gashanda, yabenzwe habura amasaha make ngo asezerane n’umusore bari bamaze igihe bakundana, nyuma y’uko uyu musore avumbuye ko yari yarabeshywe ku makuru amukomeyeho. Uyu mukobwa n’umusore wo mu Murenge wa Kazo bari barateguye ubukwe bwabo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026. Imiryango yombi, inshuti ndetse…

Soma inkuru yose

M. Iréné yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, Murindahabi Iréné uzwi cyane nka M. Iréné, yatangaje ku mugaragaro itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yavuze ko bazasezerana ku wa 15 Kanama 2026, anaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima uyu mukobwa basangiye urukundo. Yagize ati: “Ndagukunda cyane.” Ubukwe butegerejwe n’abatari…

Soma inkuru yose

Lynda Priya yahishuye amayeri umugabo we yakoresheje kugira ngo amutsindire umutima

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime w’icyatwa mu Rwanda, Lynda Priya, yanyuze mu nyanja y’urukundo maze ahishura amayeri n’uburyo umugabo we, Christian Irenge, yakoresheje ikoranabuhanga rishingiye ku kazi kugira ngo amwiyegereze kugeza bemeranije kurushinga. Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, Lynda yagaragaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rutatangiye nk’uburyo busanzwe bw’abasore b’iki gihe,…

Soma inkuru yose

Kuki Twambikana Impeta? Amateka n’Ibisobanuro Byihishe Inyuma Yayo

Mu buzima bwa buri munsi, impeta ni ikintu gifite igisobanuro kinini mu bijyanye n’urukundo n’ishyingiranwa, n’umwanya wihariye cyane. Impeta ni igikoresho cy’ubukwe cyangwa ikimenyetso cy’ubusabane bw’umubano, kikaba gikoreshwa cyane mu mibanire hagati y’abashakanye cyangwa abifuza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Kwambikana impeta si umuhango uje mu myaka micye ishize, ahubwo ni umuco umaze ibinyejana byinshi…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz agiye gukora ubukwe

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukorana ubukwe n’umukobwa yihebeye.   Kuri ubu Diamond Platnumz afite imyaka 35. Kugeza ubu uyu mugabo ni umubyeyi w’abana 5 yabyaranye n’abagore 3 batandukanye. Abicishije ku mbugankoranyambaga Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gukora ubukwe aho yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko yagiye aca mu…

Soma inkuru yose

Ese umukwe n’umugeni bazajya batanga umusoro? RRA irabivugaho iki?

Ku wa 14-04-2025, amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga nka X, yakuruye impaka za ngo turwane. Aya makuru agaragaza ko abakora ubukwe bazajya bishyura umusoro. Ubuyobozi bwa RRA (Rwanda Revenue Authority) bubajijwe ku byiri tangazo bwagize buti: “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamesha abantu Bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivise (service) zishyurwa mu birori…

Soma inkuru yose