Hari ahazishyurwa miliyoni 17 Frw ku ijoro: Imaramatsiko kuri hoteli igiye gushyirwa muri Pariki y’Akagera

Share this post

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje ko gifite umushinga wo kubaka hoteli yo ku rwego rwo hejuru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Iyi hoteli yahawe izina rya Wilderness Magashi Peninsula izaba yubatse muri Pariki y’Akagera hafi n’ikiyaga cya Rwanyakazinga.

Agace iyi hoteli izaba yubatsemo kazwi nka Magashi gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Pariki. Niko kabonekamo inyamaswa nyinshi nk’ingwe, imvubu, ingona, intare n’isha.

Wilderness Magashi Peninsula muri rusange izaba igizwe n’ibyumba umunani ndetse n’inzu yihariye (Villa) ishobora kwakira umuryango w’abantu batandatu.

Iyi Villa yagenewe umuryango izaba ifite ibyumba bine, aho kimwe gishobora gukoreshwa nka gym igihe babyifuje, uruganiriro, igikoni n’aho kurira, ndetse na piscine yihariye.

Biteganyijwe ko igice gisanzwe cy’iyi hoteli n’iyi nzu ya Villa bizaba bitandukanyijwe n’intera ya metero 200. Buri cyumba mu munani bizaba bigize Wilderness Magashi Peninsula kizaba gifite piscine yacyo.

Kurara muri Wilderness Magashi Peninsula ijoro rimwe, igihe wafashe icyumba gisanzwe uzajya wishyura 3000$ (arenga miliyoni 4Frw), mu gihe uwafashe Villa azajya yishyura 12 500$ (arenga miliyoni 17Frw).

Abazacumbika muri iyi hoteli bazajya bahabwa amahirwe yo gusura Pariki y’Akagera byihariye arimo gutembera mu Kiyaga cya Rwanyakazinga, kuroba ndetse no gutemberezwa iki cyanya kibarizwamo inyamaswa zitandukanye mu ijoro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wilderness Rwanda, Manzi Kayihura, yavuze ko abasura iyi hoteli bazagira amahirwe yo kubona ibyiza biri mu Akagera.

Ati “Akagera ni ahantu hafite ubwiza budasanzwe ndetse h’ingenzi mu bijyanye n’ibinyabuzima. Gufungura iyi hoteli nshya bishimangira ubushake bwacu mu kwishimira no kurinda ubukerarugendo bw’u Rwanda bakorerwa mu mukenke. Aha abashyitsi bashobora kubona intare, inkura, inzovu n’izindi nyamaswa z’ingenzi bazirebeye aho ziba.”

Manzi yakomeje avuga ko “Mu gihe dutegereje kwakira abashyitsi bacu ba mbere muri Nzeri, aha hantu hatanga amahirwe adasanzwe yo kugira ibihe umuntu azahora yibuka mu bijyanye n’ubukerarugendo, ari nako agira uruhare mu kubungabunga kimwe mu byanya bya mbere muri Afurika.”

Biteganyijwe ko Wilderness Magashi Peninsura izafungura imiryango muri Nzeri 2025.

Wilderness izubaka iyi hoteli ni ikigo cy’ishoramari gikorerwa mu Rwanda kuva mu 2016. Ni cyo gifite Bisate Lodge yafunguwe mu 2017 mu Karere ka Musanze.

Iki kigo kandi gifite izindi hoteli zikomeye hirya no hino muri Afurika zirimo Mombo yo muri Botswana, Little Kulala yo muri Namibia, Usawa Serengeti yo muri Tanzania na Linkwasha yo muri Zimbabwe.

Byitezwe ko mu gihe iyi hoteli izaba imaze gufungurwa, izagira uruhare mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere iteganya ko ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa bitandukanye buzakomeza gutezwa imbere, bikazagera mu mwaka wa 2029 bwinjiriza igihugu miliyari 1.1$ avuye kuri miliyoni 620 Frw.

Mu 2024 uru rwego rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,36, rwakiriye ibirori n’inama birenga 115 byitabiriwe n’abarenga 52.315 bo hirya no hino ku Isi. Ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 84,8$.

Ku bijyanye n’ishoramari, iyi raporo igaragaza ko mu 2024, u Rwanda rwabonye abiyemeje kurushoramo imari batandukanye y’agera kuri miliyari 3,2$, bisobanuye inyongera ya 32,4% ugereranyije na miliyari 2,4$ RDB yari yihaye nk’intego muri uwo mwaka.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *