Ku myaka 77, Geoffrey Hinton ufatwa nk’umuhanuzi mu ikoranabunga, akaba aherutse no gutsindira igihembo cya Nobel yatangaje ko ubwengebukorano (AI) buzateza ibyago mu Isi ntibutagenzurwa.
Uyu mugabo wahawe akazina ka se wa batisimu w’ubwengebukorano (Godfather of AI) azwi nk’umwe mubatangije deep learning ndetse na neural network, ibi bikaba aribyo byashingiweho mu ikorwa rya AI imaze kwigarurira imitima n’ubwonko bya benshi ku Isi. Hinton yatangiye kugaragaza ingaruka za AI mu 2023 ubwo yari amaze gusezera muri Google.
Ibyago bizaterwa n’iri koranabuhanga rya AI bikomeje kwiyongera kubera ikoranabuhanga rishya ririgukoreshwamo ndetse n’akayabo kari gushorwa muri AI. Hinton yigeze kugira ati:
“AI yabaye nk’ikigirwamana”
Hinton nk’umwe mubavuga rikijyana mu ikoranabuhanga akunze kuvugira muruhame ibyago bishobora guterwa na AI. Uretse Hinton, Umuyobozi wa OpenAI Sam Altman aherutse kuvuga ko ikoranabuhanga rya ChatGPT rimeze nk’amaji ziri mu kirere. Naho Peter Thiel na Palantir bashinze PayPal, baherutse kuvuga ko AI ishobora kuzana Antichrist.