Ibintu 10 wakora umukobwa akakwirukanka inyuma

Yisangize abandi

Iyo uri Umusore hari igihe uba ubona Ko umukobwa ushobora kugukunda Ari Mama wawe, abagore bakuze , Abo mu muryango wawe ndetse N’abana bato!

Ese wibaza impamvu inkumi wifuza ko Mwakundana zitakureba n’irihumye? Rimwe na rimwe utekereza ko ari wowe Kibazo, kubera ko ugerageza gutereta ariko bikarangira nabi. Dore impamvu bishobora kurangira nabi:

Birasekeje guhura n’umukobwa bwa mbere ugatangira ku muganiriza iby’ubukwe cyagwa se ugahita umubwira ko umukunda. Bisa nko gutera urwenya iyo uhuye n’umukobwa ugatangira kumufata nka muganga w’umutima cyagwa wo mu mutwe kubera ko utangira kumubwira ibibazo byawe byose. Nubigerageza ntuzigera uhirwa mu rukundo ahubwo uzasigarana agahinda gakabije kubera ko abo mukundana bose mutamarana kabiri (depression).

Wowe uri kwibaza uko bigenda kugira ngo utsindire umutima w’umukobwa Hari ibintu 10 ukeneye kumenya kugira ngo wegukane uwo mukobwa. Imboga zibona abana Koko! Ibi bintu hari abahungu bifuza kubikorera uwo Mukobwa wiyumvamo ku buryo Ushobora gushiduka na we agiye!

Dore ibintu 10 ugomba gukora:

1. Itegure bihagije Kandi Witonde.

Mbere yo gutekereza kwegukana umukobwa w’abandi biragusaba kubanza kwitegura bihagije, ukanatekereza ibyo muganira. Simvuze ko ugomba gutegereza kuzana amahembe! Oya, kuko bibaye byo nta mugabo numwe washaka. Icyo ndi kuvuga ni uko wakirinda kuzana ibibazo wahuye na byo mu buzima bwawe mu mubano wawe n’umukobwa. Niba nta mafaranga ufite wibibwira umukobwa, niba ufite amadeni menshi wiyatura umukobwa ku buryo usanga aricyo kiganiro.

Kuri iyi ngingo ahubwo ushobora gushaka abajyanama bashobora kugufasha kwivana muri ibyo bibazo cyagwa ugatangira gusenga cyane.

2. Mwereke ko umukunda

Umwanditsi w’ikinyamakuru Boundless, Joshua Rogers avuga ko igihe yari ari mu rukundo n’umugore we yagerageje kumuha umwanya kugeza ubwo amubwiye ko amukunda. Rogers yagize ati:

“Ubwo navuganaga n’umugore wange kuri telephone, yambwiye ko ‘yumva adashaka kunkupa’ nahise ngira ubwoba ndamubaza nti: ‘wanyemerera nkakubaza, ese wumva uyu mubano wacu ari nyabaki?'”

Umugore wa Rogers na we ati:

“Uyu mubano wacu mba mbona udasanzwe!”

Rogers agaragaza ko yahise abyaza umusaruro aya mahirwe yarabonye maze abwira umugore we ko amukunda, Rogers yahise abwira umugore we ati:

“Ndashaka gushyira umucyo k’umubano wacu. Ntabwo nzi aho umubano wacu urikugana ariko iyo mbonye umukobwa mwiza ku isura, mu bwenge, kandi ukunda Imana nkawe, ntabwo niraza i Nyanza ahubwo mpita mukunda ntazuyaje, [yamubwiye ko amukunda].

Ibi bivuze ko niba ukunze umukobwa, ku muhampagara kenshi ntibisobanuye ko aribwo abona urukundo umukunda, ahubwo bimubwire bizatuma asobanukirwa intego yawe.

Ibintu ugomba kwirinda:

Irinde kumwandikira ubutumwa bwinshi kuri Whatsapp, Facebook, SMS, n’ahandi, cyangwa kumuhampagara igihe kinini kugira ngo umwereke ko umukunda.

 

4. Komeza umwemeze ko umukunda

“Urukundo ni ibikorwa si amagambo!” Amagambo nka “Ndagukunda”, “Uri mwiza” ntacyo avuze Kubera ko kwemeza umukobwa umutima w’umukobwa ntibyoroshye! Kumwemeza rero bizagusaba gushora amafaranga menshi [Uzajya umugurira impano zitandukanye], kwiyoroshya ndetse n’umwanya wawe.

3. Genzura ko iki aricyo gihe cyawe cyo kujya mu rukundo.

Abakobwa bakunda umuhungu ubagaragariza urukundo Kandi akabereka ko abafiteho gahunda, bizafata igihe kitari gito kugira ngo akwizere, rero urasabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo umukobwa akubonemo icyo kizere, I ibi rero bizagusaba kuba witeguye kujya mu rukundo.

5. Igirire ikizire

Igihe cyose ushaka kwegukana umutima w’umukobwa bizagusaba kwirinda ubwoba, [Ukigirira ikizere] ukamubwiza ukuri utamubeshye.

Kessy Anne agaragaza ko abakobwa bakunda abahungu bifitiye ikizire Kandi bababwira n’amagambo meza, ariko na none agaragaza ko abakobwa banga umuhungu wiyemera.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *