Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.
Isi turimo irarwaye, indwara yayo ni Judeo-Christian civilization Philosophy ( intekerezo) na ideology (ingengabitekerezo) by’iri terambere rishingiye ku binyoma.
Duhere ku biriho muri iki gihe:
Muri Gaza abantu, inyamanswa, ibintu, amazu, imihanda byose Israel irabishwanyaguza. Wabaza abayobozi, abanyamakuru, abanyamadini, abahanga b’i Burayi n’Amerika uti ibi ni ibiki? Bati: Israel ifite uburenganzira ku mutekano wabo.
Reka turebe intambara muri kiriya gice cya Asia
Abanyaburayi n’Abanyamerika ndetse n’Abanyafurika bamwe bahora baririmba bati: Israel ifite ba maneko bakomeye cyane (Mossad ) bazi aho buri wese wo ku Isi ari, aho aryama, nicyo arya. Bati ‘Nicyo gituma Israel itsinda ibihugu by’Abarabu.’
Wababaza uti ese niba bafite izo ntwaro zihagije ndetse n’iza kirimbuzi bareba hose, bashoboye byose, kuki batica gusa abo muri Hamas bageze ku bihumbi 30 000 , aho kwica miliyoni 2.5 z’Aba Palestinian bo muri Gaza.
Itangazamakuru n’abandi bose, bakubwira ko Israel imenya byose, ishoboye byose, Mossad yabo imenya byose . Bati ‘Ni ikimenyi menyi ntimureba ko Israel yarashe abayobozi ba Hezbollah n’abayobozi ba Iran?’
Wajya kureba ugasanga kugira ngo bice umuyobozi wa Hezbollah babanje gusenya ikizu kinini gituyemo abantu barenze 2 000; kugira ngo bice umuntu umwe bakarasa iyo nzu irimo abantu benshi.
Iyo baba abantu bafite amakuru yuzuye; bari kurasa gusa aho uwo bashaka ari, bakamwica bakica abana be n’umugore we. Ariko se iyo maneko!! ni umwana wo muri karitsiye wabaza aho umuyobozi wese atuye hari uwahayoberwa?
Uzi ukuntu Abanyaburayi n’Abanyamerika batumennye amatwi basakuza bati: mwabonye ukuntu Mossad yakoze, ikica abakuru b’ingabo za Iran?
Ariko wajya kureba ugasanga bashwanyaguje ibizu abo bantu bari batuyemo, bakica abantu bose barimo bavuga bati: nitugira Imana uriya dushaka arapfiramo.
None se kuki iyo Mossad itamenye ko Iran ifite za Hypersonic nyinshi, umubare wazo, aho ziherereye, maze ikabwira abasirikare bayo ikazirasa aho kwirirwa barasa ibizu birimo abayobozi?? Nyamara izi misile za Hypersonic nizo zashwanyaguje imijyi myinshi ya Israel.
Harimo n’umurwa mukuru wabo Tel Aviv yewe na Jerusalem, barasa ibikorwa byinshi hamwe aho Mossad ikorera, ahubwo Abanyaburayi n’Amerika batangira kurwana no guhisha aharashwe n’ibyarashwe kugira ngo abantu batabibona.
Netanyahu ashobewe abwira Trump ati: Nyabuna dutabare, ni wowe watubwiye ko dukomeza ko Iran yatsinzwe igiye gusaba imbabazi; ahubwo yatumaze.
Trump kugira ngo afashe mugenzi we; yohereza indege ze, zirasa site 3 ahakorerwa ibitwaro bya kirimbuzi, Trump ati: ‘Ubwo Iran yabonye ko twe ibihangange twaje ntacyo iri bukore. Iran ihita irasa ingabo z’Abanyamerika ziri muri Qatar n’iziri muri Iraq.
Abakire bacuruza ibikomoka kuri peteroli baza biruka babwira Trump bati: Nyabuneka aba bantu ni impirimbanyi bashobora guhagarika inzira za peteroli tugahomba. Sibwo Trump abwiye Netanyahu guharika intambara, batangira ‘ibiganiro’.
Umwanzuro
Abanyaburayi n’Abanyamerika indangagaciro zabo zubakiye ku binyoma. Uzi ko baje bigaruriye Afurika batwemeje ko Imana n’abamarayika bayo, bafite ishusho y’abazungu noneho amashitani n’udushitani bakagira ishusho y’abirabura; tukabyemera.
Ku buryo umupadiri cyangwa umupasiteri w’umwirabura abwira umwana w’umwirabura ati: shushanya Imana n’abamarayika, umwana nawe agashushanya abantu bafite imisatsi yera y’irende bafite amaso y’imisheru n’utunwa duto nk’utw’injangwe bakabaha uruhu rutukura.
Bakabambika amakanzu yera. Noneho abwira wa mwana ati: ‘Shushanya amashitani n’udushitani, agashushanya abantu b’imisatsi y’injwenge bafite amazuru yagutse n’iminwa minini, bakabaha uruhu rwirabura, bakabambika ikanzu yirabura; abo bakaba ari udushitani n’amashitani.