Inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza zatangaje ko umugabo w’imyaka 58 ukekwaho gusambanya umukobwa we kuva afite imyaka irindwi kugeza ubu agejeje imyaka 25, yatawe muri yombi.
Yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.
Umukobwa yasambanyaga kuri ubu afite imyaka 25 ariko akaba avuga ko yatangiye kumusambanya afite imyaka irindwi.
Uyu mukobwa yabwiye ubuyobozi ko Se yagiye amusambanya inshuro nyinshi bikanamutera gutoroka iwabo ajya gushakisha imibereho.
Nyuma uyu mukobwa ngo yaje kwandura Sida, asubiye iwabo Se na none arongera ashaka kumusambanya, undi arabyanga ahubwo abibwira nyina kuko atifuzaga kumwanduza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko uwo mugabo yatangiye gusambanya umwana we w’umukobwa afite imyaka irindwi, bituma umwana atoroka aragenda kuko yatinyaga kubivuga kuko yumvaga ko Se yamumerera nabi.
Ati “ Nyuma yaje kugaruka, agarutse na none Se arongera bituma yongera arigendera, gusa ntituzi ngo bwo yagiye afite imyaka ingahe.”
“Umukobwa rero yageze aho abibwira nyina, yamubwiye ko se ashaka kumufata kungufu kandi ko arwaye Sida adashaka kwanduza nyina ni uko byamenyekanye.’’
Kagabo yavuze ko uwo mugabo kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha akekwaho.
Ati “ Ubutumwa dutanga, turasaba abaturage gutanga amakuru. Uyu mwana yasambanyijwe kera niba koko yarasambanyijwe afite imyaka irindwi ubu afite imyaka 25 ntabwo bikwiye, turabasaba gutangira amakuru ku gihe kuko ubuyobozi buriho kugira ngo bubafashe.’’
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko yarasambanyije uyu mukobwa we.