Mu Bwongereza: Abajura bibye umusarani (Toilet ) wa $6 Million bafashwe.

Share this post

Umusarani ukozwe muri zahabu wakozwe 2016 ukozwe n’umunyabugeni witwa Mauzurizio Cattelan ufite inkomoko mu Butaliyani (Italy) wagaragajwe ku nshuro ya mbere mu nzu ndangamurage ya New York, nyuma ujyanwa mu ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, mu 2019 abajura bateye iyi ngoro biba uyu musarani (Toilet).

Urukiko rwo mu Bwongereza rwatangaje ko rwatangiye kuburanisha Abajura 2 bakekwaho ubu bujura.

Ibyo wamenya kuri ubu bujura.

Uyu musarani wibwe ku wa 14-09-2019, wibwe n’itsinda ry’abajura bifashishije inyundo maze bakabambura uyu musarani aho wari warashyizwe, byabafashe iminota 5 gusa kugira ngo babe bamaze guhunga.

Uwitwa Michael Jones ufite imyaka 39 na Fred Doe ni bamwe mu bagize uruhare muri ubu bujura, bacakiwe na Polisi y’u Bwongereza none batangiye kuburanisha. Bavuze ko bashutswe n’uwitwa James Sheen umugabo w’imyaka 40.

Uyu musarani ntabwo uraboneka. Aba bajura bavuga ko bawuciyemo uduce duce bakatugurisha.

Uyu musarani wasurwaga n’abakerarugendo benshi Kandi bakawukunda.

Uyu wakoze uyu musarani yafatwaga nk’umunyabugeni wakoze ibidasanzwe kubera ko iki ari cyo gihangano ke cyamenyekanye cyane.

Uyu musarani wa Cattelan ugereranywa n’urunyariro rwari rwarakozwe n’umufaransa Marcel, uru runyariro  baruhaye izina rya ” Fountain”. Ibi ni i bihangano bitazibagirana mu kinejana cya 20.

Agence France-Press (AFP) yatangaje ko aba bagabo 2 bategereje umwanzuro w’urukiko.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *