Mu gihugu cya Zambia, Urukiko rwahamije abagabo babiri icyaha cyo kugerageza kwivugana Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi, rubakatira igifungo cy’imyaka ibiri.
Abakatiwe ni Leonard Phiri, umuturage wa Zambia, na Jasten Mabulesse Candunde, ukomoka muri Mozambique. Bombi bafashwe mu Ukuboza 2024 batunze ibintu bivugwaho kuba amarozi, birimo n’umurizo w’uruvu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bari bahawe ikiraka n’umudepite watorotse ubutabera, kugira ngo bagere ku mugambi wo kwica Perezida Hichilema.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo bafatanwe byari byashoboraga guteza urupfu mu minsi mike. Nubwo aba bagabo ubwabo bavugaga ko ari abavuzi gakondo, umwunganizi wabo mu mategeko, Agrippa Malando, yemeye ko koko bakoze icyaha, ariko asaba ko bagororerwa kuko ari bwo bwa mbere baburana.
Umucamanza Fine Mayambu, ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, yemeje ko ibimenyetso byagaragaje ko ibyo bari bafite byashoboraga gutera ubwoba abaturage ndetse bigahungabanya umutekano. Ati:“Ntabwo ari abanzi ba Perezida gusa, ahubwo ni abanzi b’igihugu n’abaturage bacyo.”
Yongeyeho ko nubwo siyansi idashimangira imbaraga z’amarozi, amategeko agomba kubahirizwa kugira ngo abaturage barengerwe mu gihe habaho abakomeza kubeshya ko bafite ububasha bwihariye bushobora guhitana ubuzima bw’abandi.
Iyi dosiye yongeye kuzamura impaka ku bijyanye no kwizera amarozi muri sosiyete nyinshi muri Afurika n’ahandi ku isi, aho bamwe bakomeza kuvuga ko akora, mu gihe ubundi bushakashatsi bwa siyansi buvuga ko nta shingiro afite.