Nepal: Amashyaka yasabye ko abakuwe k’ubutegetsi babusubizwaho

Yisangize abandi

Amashyaka yo mu gihugu cya Nepal yasabye perezida w’iki gihugu ko yasubiza k’ubutegetsi abagize intekonshingamategeko yari aherutse kwirukana, ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu rwego rwo kurwanya ruswa.

Abicishije mu nyandiko, amashyaka 8 arimo n’amashyaka akomeye nka Nepali Congress, CPN-UML na Maoist Centre, yavuze ko Perezida Ram Chandra Poudel yakoze ibinyuranije n’itegekonshinga.

Perezida Poudel yirukanye abari bagize iyi nteko kuwa Gatanu kubera gushyirwa ku gitutu n’abaturage bigaragambyaga bashaka ko hatorwa Minisitiri w’intebe mushya Sushila Karki.

Muri iyi myigaragambyo abarenga 50 bamaze kwitaba Imana, ni imyigaragambyo kandi yongererewe ubukana n’ihagarikwa rya social medias muri iki gihugu cya Nepal.

Guhagarika imbugankoranyambaga muri iki gihugu cya Nepal byabaye kuwa Mbere, ibi akaba aribyo byazamuye uburakari bwa benshi mu baturage bikarangira bigabije imihanda y’iki gihugu, bakanatwika ibiro byakoreragamo intekonshingamategeko n’izindi nzu za leta ziherereye mu murwa mukuru wa Nepal “Kathmandu “.

Itangazo risaba perezida gusubiza abo yirukanye ku kazi ryasinyweho n’umuyobozi uhagarariye amashyaka umunani.

Aya mashyaka arega perezida gukora ibinyuranije n’amategeko ndetse no gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rukuru.

Nubwo aya mashyaka arega perezida gukora ibinyuranije n’itegeko, ariko ibyo yakoze yabisabwe n’abanyeshuri b’urubyiruko biyita “Gen-Z” bo muri icyo gihugu cya Nepal bari batangiye imyigaragambyo.

Ku rundi ruhande ariko, aya mashyaka 8 yatangaje ko ibyo uru rubyiruko rwasabaga-birimo n’amatora yo mu mwaka utaha- bigomba kubahirizwa biciye mu itegekonshiga ryatowe n’abaturage.

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Poudel yasabye impande zombi gucururuka ahubwo zikazatanga umusanzu mu matora akurikira.

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko amahoro arikugenda agerwaho nubwo bikigoranye. Ati:

“Itegekonshinga ntaho ryagiye, intekonshingamategeko na yo iracyahari kandi na demokarasi iracyariho. Abaturage baracyafite amahirwe yo kugendera mu nzira ya demokarasi bihitiyemo binyuze mu matora ateganyijwe mu mezi 6 ari imbere”

Karki wagizwe minisitiri w’intebe yahoze ari umwe mu bayobozi b’urukiko rukuru kandi ni we mugore wa mbere uyoboye Himalayan, akimara gutorwa yahise arahirira izi nshingano nshya ahawe. Karki kandi ategerejweho gushyiraho abandi ba minister bashya.

Uretse kuba abaturage bamwitezeho gushyiraho abandi bayobozi bashya kandi banamwitezeho kuzabayobora neza dore ko imirimo yose yakoze yayikoze neza kandi akaba anashyigikiwe n’urubyiruko rwaho muri Nepal.

Ku rundi ruhande na none, nubwo Karki ashyigikiwe inzira azanyuramo ntiziharuye kubera ko asabwa guhuza intekonshingamategeko no kugarura k’umurongo itegeko, ndetse no kwizeza impinduka nziza urubyiruko rwaho muri Nepal-ndetse n’abandi baturage bihebye kubera demokarasi n’itegekonshinga bya Nepal.

Iki gihugu cya Nepal kandi gitangiye gusubira mu bihe bisazwe nyuma yo kujyaho kwa Karki. Ibi bigaragazwa nuko abasirikare bari bashyizwe mu mihanda ya Kathmandu bamaze gusubira mu birindiro byabo.

Aba basirikare bari barashyizwe muri iyi mihanda nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko rwinubiraga ifungwa ry’imbugankoranyambaga nka WhatsApp, Instagram na Facebook.

Nepal bahagaritse social media

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *